Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yavuze ko nta FDLR izagaruka muri Goma agihari

Imigabo n’imigambi ni byose ku buyobozi bushya bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ifite icyicaro mu Mujyi wa Goma. Intego ni uguharanira ko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, haba amahoro arambye ndetse abatuye muri iyi ntara bakabaho batekanye.
Byagarutsweho na Manzi Ngarambe Willy uherutse kugirwa Visi-Guverineri ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu kiganiro yagiranye na Mama urwagasabo.
Visi-Guverineri, Manzi, yahamije ko nta FDLR izigera igaruka mu Mujyi wa Goma mu gihe cyose akiri mu nshingano aherutse guhabwa n’Ihuriro rya AFC/M23.
Yagize ati: “Nzi neza yuko igihe cyose ngihumeka umwuka w’abazima nta FDLR izaba muri Goma nkihari, icyo cyo ndakigusezeranyije, ntayizabamo nanjye ndiho, sinaturana na FDLR hano, ni nkuko wavuga ngo umucyo n’umwijima biraba mu cyumba kimwe, ntibizabaho.”
Ibyo bazakorera Intara ya Kivu avuga ko ari byinshi, cyane ko harimo no gukiza ihungabana abatuye iyi ntara no guca akavuyo k’abantu bahakuriye biturutse kukutagira imiyoborere myiza.
Ati: “Kimwe mu bintu bigomba gukorwa, harimo gushyira umutekano muri uyu Mujyi kuko ni ho turi, kubaka inzego muri buri karitsiye, tugashyiraho abakora irondo ariko n’izo nzego z’ibanze kugira ngo ziduhe amakuru tumenye aho umutekano muke uri guturuka no kubikurikirana.
Ikindi harimo kugira ngo noneho twite ku kibazo cy’impunzi ziri mu Mujyi zisubire aho zaturutse kuko hari ahantu henshi hamaze kugaruka umutekano zishobora gusubira, hanyuma benewacu na bo bagakurikiraho.”
Manzi Ngarambe Willy, Visi-Guverineri ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko, akomeza agira ati: “Zari inzozi zanjye kugira ngo Mama wanjye agwe mu gihugu cye, nari narabwiye umudamu wanjye nti nimpfira hano uzatware umurambo wanjye, niyo wawuhereza Umunye-Congo hakurya y’umupaka ukamubwira ngo wirwarize byibuze nintaba iwacu ndi muzima, nzabeyo ndi umurambo.
Imana iramfashije rero ngarutse ndi muzima. Mfite ishyaka ryo kubona ibintu bindi nabonye ahandi biba hano kandi ubushobozi burahari n’ubushake burahari.”
Visi-Guverineri Manzi ahamya ko aho avuka, hashize ibyumweru bibiri habohowe ariko ngo ntashobora kujyayo kuko nta muhanda uhari mu gihe hari amabuye y’agaciro menshi.
Abacukura babayo ariko abajya kuyiba bagenda na kajugujugu. Guverinoma ya Kinshasa yahabaye, Manzi agaragaza ko itigeze igira ubushake bwo gukora imihanda.
Ku rundi ruhande, imihanda n’ibikorwa remezo ni byo ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bugiye kwitaho.
Ati: “Muri make umutekano, gutunganya abaturage, uyu Mujyi tukawutunganya tukabona aho tuba twarangiza tugacyura impunzi, impunzi benewacu bakagaruka bakajya iwabo.”
Ashimangira ko ashaka ko Abanye-Congo bo mu Burasirazuba bwa Congo bazagira umutekano batigeze batekereza mu nzozi ko bishoboka.
70% by’ibibazo byagaragaraga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bizwi ko kuva mu myaka ya 1960 ari ibibazo by’ubutaka.
Agira ati: “Muri 72 twari dufite ibibazo by’ubutaka hano, noneho icyo kibazo tugomba kumenya ko gihari kandi iyo gihari giteranya imiryango, tugomba kukitaho.”
Visi-Guverineri Manzi Willy, avuga ko Intara ya Kivu y’Amajyaruguru igomba kuba icyitegererezo mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Manzi Ngarambe Willy avuka muri Kivu y’Amajyepfo mu bice bya Numbi ari na ho yahunze aturuka, ubwo yari afite imyaka 8 y’amavuko.
Yahungiye mu Rwanda mu nkambi ya Nkamira na Mudende bahicirwa n’interahamwe abasigaye bahungira mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yavuye mu Rwanda ajya muri Canada anyuze muri Uganda mu mwaka wa 2005.
Nyina umubyara aba mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Intambara yatumye umuryango we utandukana na Se ubabyara, mu gihe Se wabo (Murumuna wa Se) interahamwe zari zivuye mu Rwanda zamushimuse zikamurya ari muzima.
Ku myaka 8, Manzi Ngarambe Willy, nyina n’abavandimwe bafashwe na Guverinoma ya Mobutu irabafunga cyane ko ngo yafashaga interahamwe kwica Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Yavuze ko haje umuntu akabatorokesha bagahunga. Ati: “Ni uko twageze mu Rwanda, ngera iyongiyo.”