Burera:  Abaturiye Kanyirarebe babangamiwe n’ibishingwe barifuza guhabwa ikimpoteri 

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 8, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abagana n’abaturiye santere y’ubucuruzi ya Kanyirarebe, iherereye mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera, bavuga ko bifuza ko iyi santere yahabwa ikimpoteri kugira ngo birinde indwara zikomoka ku mwanda.

Iyi santere usanga amasashe, ibisigazwa by’umusaruro n’amacupa ya pulasitike, ibi byose ngo bikwirakwira ahantu hose kubera ko ngo baba babuze ikimpoteri cyo kumenamo imyanda.

Ntawuruhunga Jean Marie Vianney yagize ati: “Amaduka ndetse na resitora za hano nta kimpoteri rusange tugira kuki usanga imyanda yose usanga inyanyagiye hose, ku buryo hari bamwe bacunga bwije bakajya kumena imyanda muri ruhurura, rimwe na rimwe ntibigende bakazibya iyo migezi twifuza ko iyi santere yabonerwa ikimpoteri.”

Mukahabanabakize Marie Claire yagize ati: “Usanga amasazi ava muri iyi myanda akiroha mu maresitora, ku buryo usanga ku meza yo muri za bare na resitora usanga hagenda amasazi, twifuza ko nibura buri duka mbese umuntu  ukora ubucuruzi hano wese yagerageza agashaka ikimpoteri cyane hari n’abakora ubucuruzi hano batagira ingarani.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile, avuga ko ikibazo cyo kuba iriya santere y’ubucuruzi ya Kanyirarebe itagira ikimpoteri rusange ya Kanyirarebe ni ikibazo kuri ubu barimo gushakira umuti.

Yagize ati: “Turimo gukorana na PSF y’Akarere ka Burera, kugira ngo habe hakubakwa ikimpoteri rusange muri iriya santere ya Kanyirarebe; kuri ubu tumaze kubaka   muri santere ya Kidaho, Umurenge wa Kagogo, ubu rero turimo kureba uburyo na hariya twahubaka ikimpoteri n’aho mu minsi iri imbere.”

Abaturiye santere ya Kanyirarebe ngo biragoye kugira ngo babe bacukura ingarani kubera ko ari ku makoro kandi ngo nugerageje gucukura ntagera kure kuko atarenza santimetero 20, icyo gihe imvura ikaza igatembana iyo myanda.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 8, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE