Dore ibihangano mwakunze byahimbiwe guherekeza ibyamamare byitabye Imana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 7, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Zimwe mu ndirimbo zitandukanye zirakoreshwa iyo abantu baherekeza cyangwa bibuka ababo bitabye Imana, ariko rimwe na rimwe ugasanga hari abatazi icyatumye zihimbwa cyane cyane izitavugwamo amazina mu buryo bweruye.

Muri iyi nkuru turabonamo urutonde rw’indirimbo zahimbwe mu bihe bitandukanye bitari byoroheye abahanzi, ubwo babaga babuze bagenzi babo.

1. Araruhutse

Araruhutse ni indirimbo ikunda kwifashishwa n’abantu batandukanye iyo baherekeza abantu babo bitabye Imana, yahuriwemo n’abahanzi b’injyana ya Gospel barimo Bosco NSHUTI, Alex DUSABE, Neema Marie Jeanne, K. Olivier na Mathoucellah, mu rwego rwo guherekeza umuhanzi wabo Gisele Precious witabye Imana tariki 15 Nzeri 2021 agasiga umwana w’amezi atanu.

2. ‘Bye Bye Jay Polly’

Iyi n’indirimbo yaririmbwe n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda biganjemo abaraperi yandikwa na Julien Bmjizzo. Ni ndiririmbo yahimbwe inaririmbwa mu gihe cyo gushyingura umuraperi Jay Polly wari uzwi nka Kabaka, ikaba imaze imyaka itatu, imaze kumvwa n’abasaga miliyoni imwe.

Jay Polly yitabye Imana murukerera rwa tariki 2 Nzeri 2021 azize indwara mu bitaro bya Muhima.

3. Nzagukumbura

Ni indirimbo yanditswe inaririmbwa na Andy Bumuntu, mu rwego rwo guha icyubahiro no guherekeza inshuti ye Yvan Buravan witabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022, azize uburwayi bwa kanseri y’urwagashya (Pancreatic cancer.)

4. Ntakundi

Ni igisigo Rumaga yafatanyije n’umuhanzi akaba numwe mu batunganya umuziki Chrisy Neat, mu rwego rwo guha icyubahiro no guherekeza mu cyubahiro Yvan Buravan, ugiye kumara imyaka itatu yitabye Imana.

5. Ni kuki wabyemeye

Ni indirimbo ya Korari Ambassadors of Christ, yaririmbye ubwo yaherekezaga mu cyubahiro abaririmbyi babo bitabye Imana ubwo bakoraga impanuka bava kuririmba mu gihugu cya Tanzania igahitana abagera kuri  batatu barimo Ephra, Manzi na Amos.

Iyi mpanuka yabaye tariki 9 Gicurasi 2011, naho indirimbo iza gushyirwa ahagaragara tariki 31 Gicurasi 2018, ubwo bari bamaze gutunganya amajwi n’amashusho yayo, imyaka 14 irashize iyo mpanuka ibaye.

6. Muhumure

Ni indirimbo ya Korali Jehovah Jireh Choir ADEPR Kamuhoza baririmbye ubwo baherekezaga Pasiteri Niyonshuti Theogene witabye Imana mu rukerera rwa tariki tariki 23 Kamena 2023, ubwo yakoraga impanuka ari kumwe na bagenzi be bavuye mu ivugabutumwa mu gihugu cya Uganda.

Iyi nkuru yashegeshe benshi mu Banyarwanda cyane cyane abakundaga inyigisho yatangaga zabaga zuzuyemo amasomo akomeye ajyana no gutebya kwinshi, ariko kandi zuzuyemo guhumuriza abanyura mu bihe bigoye.

Muri Kamena 2025, Pastor Theogene Inzahuke azaba amaze imyaka 2 yitabye Imana, iyi ndirimbo yaririmbwe mu gitaramo cyo kumusezeraho nk’umwe mu bashumba b’iryo torero.

7. See You Again

Abantu benshi bakunze gukoresha iyi ndirimbo iyo bibuka cyangwa baherekeza ababo bitabye Imana ariko batazi impamvu yahimbwe n’uwo yandikiwe ‘See You Again’ yanditswe inaririmbwa na Wiz Khalifa afatanyije Charlie Puth, mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera umukinnyi wa Filime Paul Walker, wamenyekanye cyane nka “Brian O’Conner” muri filimi yitwa  ‘The Fast and the Furious Franchise’ witabye Imana tariki 30 Ugushyingo 2013 azize impanuka y’imodoka, mu gihe cyo gufata amashusho ya Filime “Furious 7”.

Iyi ndirimbo yashyizwe ahagaragara mu gihe bari barimo bashyira ku mugaragaro filime yiswe ‘Furious 7’ mu rwego rwo guha icyubahiro uwo mukinnyi witabye Imana mu gihe iyi filime yarimo gufatirwa amashusho ariko itararangira.

Binavugwa kandi ko iyo filime iyo igiye kurangira n’ubundi abakinnyi bose bagaragara baririmba iyo ndirimbo, ikaba ar’indirimbo igaragaza agahinda n’amaragamutima yo kubura uwawe ariko kandi wizeye ko muzongera kubonana.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 7, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Byiringiro Dieudonne says:
Mata 5, 2025 at 10:15 am

kanseri ni indwara mbi kandi yica nabi ariko uyikurikiranye neza yakira vuaba kandi neza abantubenshi baziko kanseri idakira ariko irakira neza cyane 10% niba uyirwaye cya uyirwaje mpamagara cya unyandikire kuri 0793864813/0729783095 nkufashe aho waba uri hose product zikugeraho mbaza nkufashe

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE