Bugesera: Uwamugajwe n’impanuka akabura umukurikirana arasaba gufashwa

Bihoyiki Emmaneul wo mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rilima arasaba gufashwa nyuma yo kumara imyaka 13 afite ubumuga bukomoka ku mpanuka yakoze mu 2012, akabura umukurikiranira iki kibazo.
Uwo muturage avuga ko kuri ubu afite imyaka 45 abaturanyi n’umuryango we bavuga ko yakoze impanuka ikomeye akiri umusore. Ni impanuka yakoze agiye ku kazi.
Umusaza Katarayiha Canisius ubana na Bihoyiki, avuga ko amaze gukora impanuka yahise ajyanwa mu bitaro aho yamaze imyaka ine ari muri koma.
Ibi ngo byamugizeho ingaruka yaba ku mubiri kuko yavuye mu bitaro atakivuga atanashoboye gukora, hakiyongeraho ubukene bwo mu muryango aho basaba ubuyobozi kubaba hafi bakagenerwa ubufasha.
Yagize ati: “Uyu munsi kubona icyo kurya biragoranye cyane. Ubushobozi buke bwari buhari bwashiriye mu matike tujya kwa muganga biza kurangira atanakize agize ubumuga butuma ntacyo yakwikorera. Dusaba ko ubuyobozi bwamushyira mu bakwiye gufashwa by’umwihariko kuko ubu nta cyerekezo cy’ubuzima afite.”
Akomeza avuga ko banagerageje gukurikirana iyi mpanuka ngo babe babona n’indishyi ariko ngo byananiranye.
Ati: “Impanuka ikiba yarapimwe ndetse polisi ikora dosiye zishyirwamo n’ibyangombwa byo kwa muganga. Nashatse umunyamategeko amfasha kubikurikirana nyuma nanjye nza gukora impanuka sinamenya iyo byaherereye. Umunyamategeko naramubajije ambwira ko nta cyavuyemo.”
Imvaho Nshya yavuganye n’uwo munyamategeko uvugwa Martine Nyirahabimana, atangaza ko dosiye yakurikiranwe ariko ba nyiri ubwite baje kubura ngo bazuze ibisabwa byose bityo dosiye irasaza.
Ati: “Uwo musaza naramufashije dutangira gukurikirana kuko uwakoze impanuka we yari arembye, gusa na we naje kumubura, urumva impanuka ya 2012 bongeye kumpamagara nyuma y’imyaka itanu kandi dosiye nk’iyo yo mu bigo by’ubwishingizi igize imyaka itanu irasaza.”
Akomeza agira ati: “Kugeza ubu ku bijyanye n’ubwishingizi ntacyo byaba bikimaze ahubwo ubuyobozi bwabafasha kubahuza n’abahuza mu manza hakarebwa niba ikigo yakoreraga nacyo hari icyo cyamufasha mu rwego rw’umurimo kuko yagonzwe ajya mu kazi ari no ku kinyabiziga cy’akazi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima Sebarundi Ephrem avuga ko bagiye kureba icyo bafasha uyu muturage.
Ati: “Twavuganye n’uwakurikiranye iyi dosiye, turanareba uko yanahuzwa n’abanyamategeko bahari ba Leta bafasha abaturage muri MAJ, harebwe n’iba hari igishoboka mu rwego rw’amategeko. Ikindi nk’ubuyobozi turakurikiranira hafi imibereho ye ku buryo yakwitabwaho agafashwa muri gahunda zitandukanye za Leta zo kwita ku batishoboye.”
Uretse ubumuga bwo kuba yaravuye mu bitaro atabasha kuvuga, Bihoyoki yanamugaye ingingo aho uruhande rumwe rw’umubiri we rudakora.
