Muhanga: Kabacuzi umuriro ubaca hejuru ujya gucanira ibindi bice

Bamwe mu batuye Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, bababazwa no kuba umuriro ubaca hejuru ujya gucanira abandi, mu gihe bo bagikora urugendo rurenga isaha bajya gushesha imyumbati n’ibigori mu Murenge wa Mushishiro.
Umwe muri aba baturage witwa Nyirabakundukize Monique, avuga ko umuriro wanyuze iwabo washyizwe ku kigo cy’amashuri ubundi ugenda bawureba.
Ati: “Urabona uyu muriro waraje bawushyira hariya hakurya ku kigo cy’amashuri, ubundi bawuducisha hejuru wigendera, ku buryo tukijya gushesha imyaka i Mushishiro dukoze urugendo rw’amasaha abiri, twe twifuza gufashwa uyu muriro ukamanuka ukatugeraho natwe.”
Uwabayizera Immaculee uturanye n’isantere ya Buramba, avuga ko bakeneye gufashwa kubona umuriro watuma bakora imishinga ibateza imbere aho kugira ngo ubanyure hejuru ujya ahandi.
Ati: “Ubu hano ntiwahazana icyuma gisya, kubera umuriro nyamara gikenewe, kuko abantu bajya gushesha kure bakoze urugendo rurenga isaha, rero uyu muriro uduca hejuru wigendera ubuyobozi bukwiye kudufasha natwe ukatugeraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bizimana Eric, avuga ko ibikorwa byo kugeza umuriro ku bo utarageraho bikomeza bahereye ku ngo ibihumbi 10.
Ati: “Dufite umushinga uri gutegurwa ugiye guha umuriro ingo ibihumbi 10, cyane cyane zituye mu Mirenge igize igice cy’imisozi ya Ndiza. Hanyuma ikindi ni uko turi kubarura ingo zagiye zisigara ahanyuze umuriro kugira ngo nazo ziwuhabwe rero nakwizeza abatuye Kabacuzi na bo bazagerwaho.”
Imibare itangazwa n’Ubuyobozi mu Karere ka Muhanga, ikaba igaragaza ko ku batuye Akarere ka Muhanga bari mu ngo zirenga ibihumbi 93, abangana na 57.2% muri izo ngo bakaba ari bo bamaze kugerwaho n’amashanyarazi aturuka ku muyoboro mugari badafatiye ku mirasire y’izuba.
