Amazi y’u Rwanda abereye amafi ariko umunyarwanda arya hafi 3,5Kg ku mwaka

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

U Rwanda ni igihugu gifite amazi abereye ubworozi bw’amafi kuko hafi 8% by’ubuso ari amazi ashobora kubyazwa umusaruro mu rwego rw’ubworozi bw’amafi, ariko kandi umunyarwanda akaba arya gusa hafi ibilo 3,5 by’amafi ku mwaka.

Umunyarwanda arya amafi ku kigero cyo hasi; hafi ibilo 3,5 ku mwaka ugereranyije no mu bindi bihugu, aho mu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara umuturage waho arya nibura ibilo 10 ku mwaka naho abo mu bihugu nka Misiri bakaba barya nibura ibilo 20 ku mwaka.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Ndorimana yatangarije itangazamakuru ko, umunyarwanda arya hafi ibilo 3,5 by’amafi ku mwaka, mu gihe kandi amazi y’u Rwanda abereye ubworozi bw’amafi.

Yagize ati: “Amazi arahari aberanye n’ubworozi bw’amafi hafi 8% by’ubuso bw’Igihugu ni amazi ashobora nkubyazwa umusaruro.[….] Umunyarwanda arya hafi ibilo 3,5 ku mwaka.”

Agereranya n’ibindi bihugu byo muri Afurika, yashishikarije Abanyarwanda gushora mu bworozi bw’amafi.

Ati: ‘Birakwiye ko dushyikira abari hafi y’ubutayu bwa Sahara barya ibigera ku bilo 10 ku mwaka, mu bihugu nka Misiri ho bageze ku bilo 20 ku mwaka ku muntu.  Dukeneye abashoramari mu bworozi bw’amafi.”

Yasobanuye ko ari ubworozi Leta y’u Rwanda ifitiye icyerekezo kuko yunganira umworozi w’amafi ndetse ashobora no kubona inguzanyo ku nyungu nto.

Ndorimana yagize ati: “Duhereye ku bwishingizi Leta ubundi itanga 40% ku ijana, umworozi agatanga 60%. Hari no kubona inguzanyo ihendutse aho binyuze mu mushinga CDAT umworozi ahabwa inguzanyo ku nyungu y’amafaranga 8%. Imiraga yinzijra itishyuye TVA.”

Amafi ni ifunguro ntagereranywa ku bitunga umubiri

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubworozi, Ndorimana yakomeje asobanura akamaro k’amafi mu mirire, avuga ko nta ngaruka ateza.

Ati: “Ni ibiribwa buri wese akwiye kubona, cyane cyane abana, amafi afite omega 3 ikenerwa mu gutuma ubwonko bukura neza, iba mu ifi si ngombwa mu mutwe, kandi uwariye ifi nta kibazo cy’ingaruka agira.”

Ku bijyanye n’igiciro cy’amafi yavuze ko abantu bashobora no kwifashisha isambaza, indagara mu mafunguro, kandi ko uko umusaruro w’amafi uziyongera zizahenduka.

Mu mwanya w’amafi abantu bashobora gukoresha isambaza cyangwa indagara mu bijyanye n’intungamubiri

Ati: “Igenabikorwa rirambye kuva mu 2023- 2035 tuzaba tugeze kuri Toni 80 000 zivuye mu bworozi bw’amafi. Umwaka ushize muri Kamena 2024 umusaruro w’amafi twari kuri toni 48 133, ubworozi bw’amafi bwari kuri toni 9000, naho ibindi ari mu burobyi.”

Ubworozi bw’amafi bwitaweho kuko mbere nta batekinisiye bari bahari b’inzobere mu bworozi bw’amafi ariko ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda hatangiye ishami ku bworozi bw’amafi ndetse kugeza ubu mu gihugu hari inganda i Masoro, Huye, Rwamagana zitunganya ibiryo by’amafi, mu rwego rwo kutabikura hanze.

Ubworozi bw’amafi ndetse bushobora gukorerwa muri kareremba.

Umucuruzi w’amafi mu isoko rya Nyagatare yatangarije Imvaho Nshya ko amafi akunze kuboneka mu mvura, ariko muri iki gihe ari make kandi ko atagurwa kimwe n’inyama.

Yagize ati: “Ubu nta mafi aboneka cyane, aboneka mu gihe cy’imvura kandi abantu barayagura, gusa nubwo usanga atagurwa cyane nk’inyama.”

Yongeyeho ariko ko urya amafi nawe atayavirira kuko aryoha kandi aba ahari ku biciro bitandukanye, kuko baba bafite izitandukanye ku buryo n’abantu bafite ubushobozi buciriritse bazibona.

Umwe mu bari baje guhaha amafi we avuga ko amugwa neza ndetse ko n’iyo afite amafaranga make, ahaha izihanywe n’ubwo bushobozi.

Yagize ati: “Amafi angwa neza kandi numva ko afite intungamubiri nyinshi. Iyo nayariye ngubwa neza, singugarirwe nk’iyo nariye inyama. Muri rusange navuga ko Abanyarwanda bakunda inyama kuko zoroha kuzigaburira abagize umuryango kuko nk’ikilo kivamo intongo nyinshi naho ifi imwe ikaba yagorana kuyirya muri nk’umuryango w’abantu 5.”

Abanyarwanda bakangurirwa kwitabira gukora ubworozi bw’amafi no kuyarya kubera intungamubiri ntagereranywa afite z’agaciro ntagereranywa ku buzima.

Ubworozi bw’amafi bukorwa mu buryo butandukanye harimo no korora amafi muri kareremba
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE