Nyamasheke: Abanyeshuri 3 barakekwaho kwiba bagenzi babo imyenda

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ibyikora Fabrice w’imyaka 18,Tuyizere Noel w’imyaka 22 na Nsabimana Joseph wa 23, biga mu ishuri rya APEKA Complex School  riri mu Mudugudu wa Mutusa, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa imyenda ya bagenzi babo bari bibye.

Umwe mu bakozi b’iri shuri wahamagaye Imvaho Nshya, yayibwiye ko ubusanzwe iri ari ishuri ryigisha amasomo y’imyuga y’igihe kigufi cy’umwaka umwe, rikagira abanyeshuri bataha n’abarara. Bariya basore  bigaga barara mu kigo, baza gutangira kugaragarwaho n’ingeso mbi z’ubusinzi no kunywa itabi.

Ubuyobozi bwahamagaye ababyeyi babo, bakavuga ko bisubiyeho, ababyeyi bataha, abana bagasubira muri za ngeso, kugeza ubwo ishuri rifatiye umwanzuro w’uko bajya biga baba hanze y’ikigo.

Ati: “Baragiye bakodesha inzu  hafi y’ishuri, aho kureka ingeso  zabateye kwiga baba hanze y’ishuri barazikomeza, bongeraho n’iy’ubujura, baza mu kigo mu ma saa tanu y’ijoro, bacunga abazamu kuko ishuri ritazitiye, bajya aho abakobwa barara, qbanura imyenda bari bameshe bayiraza hanze, ikijojoba amazi.

Bayishyira mu gikapu barayitwara, bayibitsa  ku rugo baturanye, baza gufatwa ubu barafunze. Ibindi bizwi n’ubuyobozi bw’ishuri.’’

Umuyobozi w’iri shuri Sindayiheba Mpumuje Télésphore,  avuga ko  imyitwarire mibi bari bafite biga baba mu kigo yo gucika bakajya mu tubari, bakagaruka basinze, banumvikanaho itabi babaga banyoye, byaje kugeraho birenga igipimo kugeza n’aho bari basigaye banazana inzoga mu kigo nijoro.

Avuga ko ubuyobozi bwabagoragoje biranga, bunahamagara ababyeyi  babo inshuro  3 zose bashyiraho akabo, abana basaba imbabazi, banandika ibaruwa ko nibongera gucika ikigo bazirukanwa burundu.

Akavuga ariko ko ubuyobozi bwakomezaga kubagoragoza, bwanga kubafatira ibihano byabaviramo kwirukanwa, bugira ngo burebe ko umwaka washira, kuko n’ubundi bigaga basa n’aho batiga.

Akomeza avuga ko ,ku bufatanye n’ababyeyi babo n’abandi babyeyi baharerera,mu nama bagiye bakora ,bagaragarizwa imyitwarire y’aba 3,hafashwe icyemezo ko bakwiga baba hanze y’ishuri, baza kujya gucumbika hafi yaryo,ariko n’ubundi bakiga nabi,baza bakererewe, ubundi bagasiba.

Ati: “Ubwo hajemo ko abanyeshuri bagenzi babo batangira kubura imyenda n’inkweto buhoro buhoro tukayoberwa ababyiba, abazamu bakavuga ko baba bacunze neza nta winjira ngo yibe, dutangira kubigenzura.”

Akomeza agira ati: “Gufatwa kwabo, binjiye mu kigo mu ma saa tanu z’ijoro kuko  ishuri ritazitiye, bacunga abazamu, barinjira, animatrice arababona agira ngo ni abazamu bari mu kazi, arongera araryama, binjira mu gice abakobwa bararamo, batwara imyenda yari yanitse hanze, bayishyira mu gikapu imwe ikijejeta amazi barayijyana, mugitondo abakobwa babyutse bashaka imyenda barayibura.’’

Bakibaza abazamu ukuntu iyo myenda yabuze, hakinakorwa iperereza ry’uburyo yaba yagiyemo, umwe muri ba basore aza kureba Animatrice amubwira ko bagenzi be 2 baraye baje kwiba imyenda y’abakobwa nijoro, bayitwara mu gikapu, bakibitsa ku muturanyi wabo.

Ati: “Twarakurikiranye  tuyifatira aho yatubwiye, inkuru imaze gukwira dukeka ko bashobora kuducika babimenye, Animatrice ajyayo ababwira kuza mu kigo bagasaba abo bibye imbabazi, ko nta kibazo. Baremeye baraza, bahageze batangira gushinjwa n’uwo mugenzi wabo wabatanzeho amakuru ko bari kumwe, bose duhamagara inzego z’umutekano zirabatwara.’’

Avuga ko bari gukurikiranwa ngo n’ibindi bikoresho by’abanyeshuri byibwe,  bavuge niba ari bo babyibye n’aho babishyize, ishuri rikaba ryafashe ingamba zo kurushaho gukaza umutekano kuko bigaragara ko habayeho n’uburangare bw’abazamu.

Muri izo ngamba  uwo muyobozi avuga zirimo gushaka abazamu b’umwuga boherejwe na Kampani zibishinzwe, no gushyiraho kamera z’umutekano kugira ngo ubujura nk’ubwo bwirindwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas, agaya ingeso  mbi z’ubujura z’aba bana, agasaba urubyiruko kudapfusha ubusa imbaraga zarwo mu bikorwa nk’ibi bitaruteza imbere.

Ati: “Tunasaba ababyeyi kujya bakomeza gukurikirana imyigire y’abana babo ku mashuri, babona hari ibitagenda neza bakaba banatanga amakuru mu zindi nzego zikabafasha kubaganiriza, kugira ngo ingeso mbi nk’izo zikumirwe kuko zangiza ejo hazaza h’urubyiruko, ingaruka zikanagera ku babyeyi bariha ibyo batazi uburyo byangijwe.’’

Yanasabye abanyeshuri kujya bahita batanga amakuru igihe babonye ikibazo, haba kuri bagenzi babo cyangwa abandi kugira ngo ingamba zo kugikemura zifatwe kare.

Abanyeshuri bafashwe biba bagenzi babo
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE