Musanze: Urubyiruko rwatujwe muri Susa rufite impungenge ko inzu zizabagwira

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Urubyiruko rwatujwe mu mudugudu wa Susa , Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge bubakiwe, kuri ubu ngo mu gihe cy’imyaka 12, zikaba zigiye kubagwira, bagasaba inzego bireba kubafasha kuva muri iki kibazo.

Urwo rubyiruko rugizwe n’abana bahoze ari imfubyi, nyuma rukaza kubakirwa inzu n’Umuryango wa Caritas mu Mudugudu wa Susa, mu rwego rwo kubacutsa nyuma yo kubigisha imyuga, gusa ngo ntabwo byagenze neza kuko bamwe bagiye babura imirimo kugeza n’ubwo ngo gusana inzu bitaboroheye cyane ko ngo inzu bayibagamo barenze umwe gusa bagasaba ko bafashwa gusanirwa inzu babamo.

Umwe muri urwo rubyiruko  Mugabo Jonh yagize ati: “Aha hantu twahatujwe na Caritas ku bufatanye n’Akarere ka Musanze, ariko izi nzu zigiye kumara hafi imyaka 18, urabona ko zishaje, ibintu bidutera impungene ko zizatugwira hakiyongeraho rero no kuba nta n’uburenganzira tuzifiteho cyane ko zitatwanditseho, tukabura amerekezo, gusa twifuza ko yenda zasanwa n’umuntu yajya guca inshuro akaba afite aho gutaha yizeye umutekano.”

Sahoguteta  Jean Claude we yagize ati: “Ari Caritas yatureraga nk’abana bayo cyane ko twese tutazi ababyeyi bacu kuko twisanze mu bigo by’imfubyi, ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere mbona nta gaciro baduhaye kuko nta n’umwe ubona akidusura, tekereza ko izi nzu twabivuze kera ko dufte ikibazo kugeza ubwo bamwe bazihunga, imvura iragwa ikadusanga mu nzu, imibu yinjira uko ibonye, ndetse no kuba hari bamwe bagiye gucumbikisha ahandi ibikoresho nk’amadirishya n’inzugi bigenda byibwa, nibadusanire.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald  we avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

Yagize ati: “Iki kibazo ngiye kugikurikirana, ndebe aho izi nzu zaba zibaruye niba ari ku karere, ubwo yenda ni bwo hatekerezwa no kuzisana, uko byagenda kose iki kibazo gikwiye guhabwa umurongo, bariya bana bagakomeza imibereho myiza”.

Kugeza ubu mu Mudugudu wa Susa hari hatujwe urubyiruko rugera kuri 15, ariko ngo kubera imibereho bagiye bava mu nzu kubera ko babaga bafite impungenge, bakifuza ko bafashwa zigasanwa cyangwa se bagahabwa ibyangombwa byazo, ngo kuko bashobora no kuzigwatiriza muri banki bakazisanira.

Bamwe mu rubyiruko rwatujwe muri Susa bashatse abagore
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE