Imyambarire y’umugore wa Kanye West yateje urujijo muri Grammy Awards

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 3, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuhanzi Kanye West n’umugore we Bianca Censori ntibinjiye ahaberaga ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards 67 nyuma yo kunyura ku itapi itukura biteza urujijo.

Ni ibirori byabereye muri Crypto.com Arena akaba ari na byo bihembo bifatwa nk’ibya mbere ku Isi, dore ko umuntu wese ubihawe aba ari umwe mu bayoboye umuziki w’Isi.

Kanye West yatunguranye anyura ku itapi itukura ari kumwe n’umugore we Bianca Censori wari wambaye umwenda ugaragaza imyanya ye y’ibanga uko yakabaye, ibintu bikunze kunengwa mu birori bitandukanye aba bombi bakunze kugaragaramo.

Bianca Censori yari yambaye ikote rirerire ry’umukara ariko ageze ku itapi itukura arikuramo asigara yambaye akenda kerekana ibice bye byose by’umubiri haba ibyo hejuru cyangwa se hasi.

Nyuma yo kunyura ku itapi itukura, amakuru yatangiye gucaracara ko bagiye kwinjira ariko bagasubizwa inyuma kubera ko bari bitumiye kandi ibyo birori bikaba byitabirwa n’abahanzi batumiwe gusa.

Ikinyamakuru Variety cyo gitangaza ko kuba Kanye West na Bianca Censori bahise bafata inzira bakongera bagataha atari uko bangiwe kwinjira, ahubwo Kanye West yavuye kwifotoza ku itapi itukura hanyuma ahita akomereza mu modoka arongera aragenda.

Kanye West yitabiriye ibyo bihembo nyuma y’imyaka 10, kuko yabiherukagamo mu mwaka wa 2015, Akanaririmba indirimbo ye “FourFiveSeconds” yafatanyije n’umuhanzi Rihanna.

Kanye West yatunguranye anyura ku itapi itukura n’umugore we Bianca Censori wari wambaye umwenda umugaragaza uko yakabaye
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 3, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE