Rusizi:  Urubyiruko rwiyemeje kugera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 3, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Nyuma y’impanuro urubyiruko rwo mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi rwahawe n’abayobozi banyuranye ku butwari, ruvuga ko rwiyemeje kugera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu, rurangwa n’ibikorwa bishyira imbere indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Mu kiganiro cyatanzwe na Majoro Déo Nduwumwe, uyobora ingabo mu Murenge wa Bugarama, yavuze ko ubutwari butizana, buharanirwa ko hari abaharaniye kuba intwari ari Abanyarwanda nk’abo abwira kandi kugira ngo ubutwari bugerweho hari abemeye kuba ibitambo babuharanira.

Ati: “Ubutwari ntibwizana buraharanirwa. Ni ugukunda icyiza ukanga ikibi, ugaharanira ko igihugu cyawe kigira agaciro. Mukomeze ubutwari mushyira hamwe, mwirinda ubugwari ubwo ari bwo bwose. Urubyiruko mukirinda kujya mu ngeso mbi z’ibiyobyabwenge n’ibindi bihabanye n’ubutwari, mugaharanira kubaka umuryango nyarwanda utajegajega.’’

Yavuze ko abanyabugarama, nk’abari ku mupaka w’ibihugu 2, u Burundi na RDC, bagomba guharanira kwicungira umutekano, bakirinda icyahuwungabanya cyose, bakanakora cyane ibibateza imbere ngo babone ibibatunga n’ibyo basagurira amasoko ahari, ko utavuga ko uri intwari mu gihe ushonje utabasha kwihaza.

Irambona Ismael w’imyaka 23, utuye muri uyu Murenge wa Bugarama akaba mu rubyiruko rw’abakorerabushake, avuga ko yarangije ayisumbuye, akaba aharanira ubutwari akoresha ubumenyi Igihugu cyamuhaye yiteza imbere ateza n’abandi imbere.

Ati: “Niyemeje gukora byose nshyizeho umwete, ngahanga udushya twampa kubera abandi icyitegererezo, ngakora cyane kugira ngo ngere ikirenge mu cy’intwari zaharaniye igihugu cyiza dufite ubu.”

Nsabimana Patrick na we w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Bugarama, avuga ko ikiganiro ku butwari bw’abanyarwanda yumvise cyamuhinduye cyane mu ntekerezo.

Ati: “Ntiwaba intwari udatekereza neza. Twahawe ikiganiro ku ntwari z’igihugu kiranyubaka cyane, numva ko ubutwari uticara ngo bukwizanire, uhaguruka ukabuharanira kugira ngo ubugereho. Ziriya ntwari zavutse nkatwe, ziturusha uko gutinyuka kwamagana ikibi zigaharanira icyiza, ari byo ngiye gukora nkanabikangurira bagenzi banjye.’’

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Bugarama,  Nduwimana Francine, avuga ko bafite urubyiruko ru renga 5000 rurimo urwarangije ayisumbuye na kaminuza, rumaze gukora byinshi biganisha ku butwari kandi rubikomeje.

Ati: “Twubakiye umusaza  utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inzu ayirimo. Twubakiye n’abandi benshi inzu bazirimo, twarihiye mituweli abantu 100, n’ibindi dukesha ubumwe, ubudaheranwa bwacu no gukorera hamwe nk’urubyiruko rwamaze gusobanukirwa neza ko turi imbaraga z’Igihugu zubaka.’’

Avuga ko ibiganiro bahabwa ku butwari bibubaka cyane bikanabaha icyizere cy’ejo hazaza, ko kubwirwa ko intwari atari iz’urugamba gusa, ko n’imirimo isanzwe ikozwe neza yagira uyikoze intwari, nk’urubyiruko babigenderaho bigahindura intekerezo zabo mu buryo bwiza, bunoze.

Mu nama yahaye urubyiruko zarufasha kugira aho rwivana n’aho rwigeza mu iterambere, Mufti w’abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa, yarusabye kwibuka ko abagaragaje ubutwari bwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byakozwe n’ingabo zari urubyiruko.

Ati: “Harimo inyigisho n’ubutumwa bubwira urubyiruko  kurangwa n’ubutwari n’indangagaciro zo gukunda Igihugu, ubumwe n’ubwitange kuko ubutwari atari ukujya ku rugamba gusa, ibyo umuntu yaba arimo byose, abikora neza akabinoza, aharanira kwiteza imbere ku giti cye anateza imbere abandi, aba akora iby’ubutwari.”

Umuyobozi wa GS Bugarama cité, Mbarushimana Hamimu, na we yabwiye urubyiruko ko gukunda Igihugu byaranze Intwari z’Igihugu zikagera n’aho zemera guhara ubuzima bwazo ngo Abanyarwanda babeho neza, ari umurage ukomeye basigiye abakiriho, cyane cyane urubyiruko rugomba guhora ruzirikana ibihe byose.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Bugarama, Nyiransabimana Francine, yasabye urubyiruko kwirinda umugayo wose warugaragaza nk’ibigwari, rugaharanira kugera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu nk’uko rwabyiyemeje, ko bitagoye, kubyiyemeza ari yo ntambwe ikomeye.

Major Déo Nduwumwe yabwiye urubyiruko ko ubutwari butizana,buharanirwa
Mufti w’abayisilamu mu Rwanda Sheikh Sindayigaya Moussa yibukije urubyiruko ko intwari zabohoye igihugu inyinshi zari urubyiruko nka bo
Abayobozi banyuranye bifatanyije n’abatuye ba Bugarama kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 3, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE