Nyagatare: Abasaza barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu barashima ko bazirikanwa

Bamwe mu basaza barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu kuva mu 1990, bavuga ko bashimira ubuyobozi kuba buzirikana bukanaha agaciro akazi bakoze k’ubwitange.
Ibi ni ibyagarutsweho na Nsanzabandi na Gahutu Wensislas nyuma yo guhabwa Inka n’ubuyobozi bw’Akarere Ka Nyagatare ku munsi wo kuzirikana Intwari z’Igihugu.
Abo bahoze mu ndwanyi z’igisirikare cya RPA bavuga ko banejejwe cyane n’iyi mpano bagenewe ariko cyane ngo kuba byahujwe no kwibuka ibyakozwe n’intwari zitangiye igihugu.
Yagize ati: “Ndanezerewe cyane. Birashoboka ko nashoboraga korozwa n’ubundi nkundi Munyarwanda wese nkuko Igihugu kibifite muri gahunda zacyo. Ariko kuba nahawe inka kuri uyu munsi muri ibi birori byitabiriwe n’abantu bangana batya, bikitwa ishimwe ku kazi twakoze, byandenze kandi nanejejwe cyane no kubona nyuma y’imyaka 25 nsezerewe mu gisirikare ubuyobozi bufite ku mutima Ibyo nakoze.”
Akomeza agira ati: “Narwanye intamba za Uganda tubohoza Uganda mu 1986, ariko numva mfite inyota yo kuzabona icyerekezo n’uburyo bimpa kurwanirira u Rwanda. Twararwanye turaswa bikomeye ariko umuhate wacu wo gutaha u Rwanda ntiwavaho. Uyu munsi rero niba ibi bizirikanwa dushima ko aya mateka twabayemo atazazima.”
Ikindi abahawe inka bavuga ko bigiye kuba igisubizo mu kunoza imibereho yabo ikarushaho kuba myiza mu minsi nk’iyi bageze mu myaka y’imbaraga nke.
Gahutu Wensislas agira ati: “Ni byo nanjye ndashimira ubuyobozi butuzirikana ku munsi nk’uyu. Inka duhawe zizadukamirwa ku buryo bidufasha mu mibereho yacu y’ubusaza tugezemo, imbaraga ziragenda ziba nke. Tuzabona ifumbire ku buryo aho duhinze tuzeza. Navuga ko kutworoza biri mu bikorwa byo kudusajisha neza. Turashimye”
Umuyobozi w’Akarere Ka Nyagatare Gasana Stephen washikirije abo basaza inka bagenewe, yababwiye ko ubuyobozi buzirikana cyane ubwitange bwabo.”
Ati: “Igihugu kirabazirikana, mwarakoze ku kazi ko kwitangira igihugu turabashimira kandi amateka twifuza ko akomeza kuba umurage wibukwa no kubiragano bizadukurikira.”
Kwizihiza umunsi w’intwari mu K arere Ka Nyagatare wabereye mu murenge wa Karama, ubera mu kibuga kifashishwa na RPA mu gutanga amahugurwa ku barwanyi mu myaka ya za 92 mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Aha hakaba harashyizwe ikimenyetso kiranga aya mateka ku bufatanye bw’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) na RDB.

