Musanze: Urubyiruko rw’abanyonzi rwaremeye uwazibukiriye ibiyobyabwenge

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 1, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Urubyiruko rw’abanyonzi rukora akazi ko gutwara abagenzi n’imizigo, rwaremeye igare mugenzi wabo wazibukiriye ibiyobyabwenge.

Ishimwe Dikson, w’imyaka 19 yakoreshaga ibiyobyabwenge birimo urumogi, itabi kanyanga n’izindi nzoga zatumaga asinda agakora amakosa harimo gukomeretsa no gukubita,  yabivuyemo,igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2025 ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari z’u Rwanda ku nshuro ya 31.

Ishimwe ni uwo mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge, Umudugudu wa Rusagara, Akarere ka Musanze, avuga ko kuba yarigobotoye ibiyobyabwenge kuri we ari ubutwari kandi na bagenzi be ngo ni ko babibonye ari nayo mpamvu batekereje kumutera inkunga, igare bamuhaye rero ngo rizakomeza kumukumira kwegera ibiyobyabwenge, ibintu nawe yishimira.

Yagize ati: “Njye natangiye gukoresha ibiyobyabwenge mfite imyaka 15, ibi nabitewe nuko navukiye mu muryango utishoboye kandi na Papa yitabye Imana dusigara turi imfubyi, njye nahisemo kujya kuragira inka, ngeze mu rwuri rero nahasanze abasore banywaga ibiyobyabwenge nanjye rero natangiye kunywa ibiyobyabwenge, birambata ku buryo nta munsi nasinziraga ntanyoye urumogi.”

Ishimwe ngo yifuzaga kureka ibiyobyange igihe yari akiri mu nzuri, ariko ngo byari byaramunaniye kugeza ubwo nawe ngo yisabiraga kuba yashyirwa ahantu hamwibagiza ibiyobyabwenge, kugeza ngo ubwo inzego z’umutekano zamujyanye Iwawa, aho yamaze imya 2.

Yagize ati: “Nifuje ikintu cyanyongerera ubutwari bwo kuzibukira ibiyobyabwenge nkakibura, baje kudufata njye na bagenzi banjye rero batujyana Iwawa marayo imyaka 2, [….] ariko amasomo naherewe Iwawa yatumye ngira ubutwari bwo kwifata, ntangira gukodesha igare ry’umuturanyi  nishyuraga amafaranga 500 buri munsi”.

Akomeza agira ati: “Ubu rero ndishimye kuko , Urubyiruko rwo muri CVM rumpaye igare ryanjye nzakomeza ubutwari bwo kwanga ikibi nkomeze nigire kandi iri gare rizanteza imbere.”

Umuyobozi wa Koperative yo gutwara ibintu n’abantu ku magare mu mujyi wa Musanze (CVM), Mutsindashyaka Evariste yavuze ko nyuma yo kubona ko Ishimwe yakomeje kugira ubutwari bwo kuzibukira ibiyobyabwenge ndetse na bamwe bagendanaga babinywaga akitandukanya na bo batekereje kumuremera.

Yagize ati: “Turashima ubutwari bwa Ishimwe yagize bwo kureka ibiyobyabwenge, ibi rero byatumye urubyiruko rwibumbiye muri CVM rukusanya amafaranga rumugurira igare azajya yifashisha kugira ngo akomeze kwiteza imbere, ndasaba urubyiruko kugira ubutwari rwo kwigobotora ibiyobyabyebwenge.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice witabiriye iki gikorwa cyo kuremera Ishimwe  cyabaye ku munsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda yasabye urubyiruko kugira ubutwari bwo kwanga ikibi.

Yagize ati: “Kuremera mugenzi wawe na bwo ni ubutwari, urubyiruko mugomba kurangwa n’ubutwari muri byose mugamije kubaka igihugu cyacu, namwe mwaremeye umwe muri bagenzi banyu wagize ubutwari bwo kureka ibiyobyabwenge ndabashimiye, kandi nizere koko ko yabisereze burundu, tuzakomeza kuba hafi y’urubyiruko rero kuko ni bo bafite Igihugu mu biganza byabo, aho bifuza ko kizajya ni ho kizajya ariko bakwiye kukiganisha heza.”

Mu mujyi wa Musanze habarurwa urubyiruko rutwara amagare rusaga 1000, muri rwo harimo abakobwa 7.

Ishimwe wari warabaswe n’ibiyobyabwenge akaza kubireka yaremewe igare n’urubyiruko bagenzi be
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 1, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
ISHIMWE Dickson says:
Gashyantare 1, 2025 at 11:16 pm

Ninjye we bahaye igare ndashima
Ubuyobozi wa cvm
Bwantekerejeho
Bukama igare byumwihariko
Naka rere ka musanze murakoze

lg says:
Gashyantare 3, 2025 at 6:30 am

Shyiramo imbaraga mwana dore uracyari muto ufite imbaraga amahirwe ntahoraho va mumikino ureke itabi ureke inzoga urebe ko utabona amafaranga nabandi bayabona bakoze kandi ntibahera kugishoro nicyo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE