Burera: Gatebe transifo yarahiye biteza ibura ry’amazi

Abaturage bo mu Murenge wa Gatebe Akarere ka Burera bavuga ko bamaze umwaka batagira amazi ngo bitewe nuko imashini yazamuraga amazi yabuze ingufu nyuma y’aho transifo yangiritse, bakaba barashotse igishanga cya Rugezi.
Aba baturage bavuga ko imashini yongerera amashanyarazi ingufu (transifo) yafashaga moteri kuzamura amazi yangiritse kuva ubwo ntibongera kugera ku mavomo, ibintu byatumye ijerekani igera ku mafaranga 400, ku bajya kuyashaka mu tundi duce cyangwa se mu rugezi.
Mahoro Eugene (uwahawe aya mazina kubera umutekano we) avuga ko kuri ubu ibura ry’amazi ribateza igihombo ndetse n’umwanya
Yagize ati: “Byatangiye batubwira ko transifo yahiye, kuva ubwo dutangira guhangana n’ikibazo cyo kubona amazi meza, udafite imbaraga atanga amafaranga 400 ku ijerekani kuko bajya kuvoma mu dusoko turi mu misozi ya Gatebe na Kivuye, abandi bakayavoma mu Rugezi, ibi rero bituma nanone tunywa amazi mabi twifuza ko ikibazo cya transifo cyakemuka.”
Akomeza agira ati: “Hari rero n’ababura amazi yo kwiyuhagira bakajya kwiyuhagirira mu Rugezi, ngo kuko ntabwo babona ayo gukaraba, iyo bagiye kuvoma rero baboneraho no kogerayo.”
Kuba amazi yarabuze muri kariya gace ngo bituma abana bakererwa ishuri nk’uko Nzigira Patience abivuga.
Yagize ati: “ Kuri ubu umwana agomba kumanuka imisozi ajya gushaka amazi ku isoko, yahagera agasanga ari inkomati, akagera mu rugo mu ma saa yine agasanga yakerewe bigatuma bamwe bahitamo gusiba ishuri, ubwo udafite ibiceri 4 by’ijana na we yohereza umwana kuvoma yiteze ko asiba ishuri, ikindi tuba dufite impungenge ko abana bacu bazagwa mu gishanga cy’Urugezi.”
Ntabakivindimwe Jean Baptiste, Umukozi wo kuri moteri izamura amazi ku kigega cyubatswe gifite metero kibe zisaga 120, imashini zayo zikaba zidakora kubera ko transifo yahiye muri Gicurasi 2024, avuga ko we acungana n’uko ikigega cyuzura gusa kugira ngo amazi agabanyukemo kuko nyine imashini zo kuyakwirakwiza mu yindi miyoboro nta ngufu zigira.
Yagize ati: “Amazi iyo cyuzuye tuyohereza mu gishanga cy’Urugezi, kuko nta bushobozi buhari bwo kuyohereza mu baturage, ngenda nyakuramo uko cyuzuye, dutegereje ko bazasimbuza transifo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, na we ashimangira ko iki kibazo kizwi kandi ko byaturutse kuri transiforumateri yangiritse ubu ngo bakaba barimo kureba uburyo bayisimbuza.
Yagize ati: “Twabanje gushaka isoko ubu rero aho bigeze byose byararangiye kuko na kontara yarakozwe ndetse n’uzayishyiraho yarabonetse nabizeza ko mu minsi iri imbere bazaba bavoma amazi meza, gusa ayo nayo barimo gukoresha nabasaba kubanza kuyateka kugira ngo birinde idwara zikomoka ku mwanda.”
Abo baturage bavuga ko babuze amazi ni abakoresha umuyoboro w’amazi wa Gatebe –Nganzo ufite ibilometero 41, imashini yongerera imbaraga amashanyari kugira ngo amazi agere ku baturage ba Gatebe na Kivuye ifite agaciro ka miliyoni 23 n’ibihumbi 500.
