Eddy Neo yashyize ahagaragara indirimbo ayitura abakundana

Umuhanzi uri mu banyempano bakizamuka Eddy Neo, ashingiye ku marangamutima ye, yishize mu mwanya w’abakundana yandika indirimbo yise ‘Biranyura’ ayitura abantu bafite abakunzi.
Uyu muhanzi ashyize ahagaragara iyi ndirimbo mu gihe abafite abakunzi bitegura umunsi mukuru ngarukamwaka wo kwizihiza urukundo uba buri tariki 14 Gashyantare.
Aganira n’Imvaho Nshya, Eddy Neo yayitangarije ko ari indirimbo yavuye mu marangamutima ye nk’umuntu uzi uko urukundo nyakuri ruryoha.
Ati: “Indirimbo ‘Uranyura’ yavuye mu marangamutima yanjye kuko nzi icyo gukundwa byanyabyo bisobanuye, ni indirimbo yagufasha kubwira umukunzi wawe ibikuri ku mutima, utabivuze ahubwo uyimutuye kubera ko harimo amagambo yuje urukundo cyane.”
Uyu muhanzi avuga ko nubwo bisa nkaho akiri muto mu muziki ariko yiyemeje gukora cyane kugira ngo abakunzi be batazicwa n’irungu.
Agira ati: “Mfite gahunda yo gukora cyane, kuko namaze gukora amajwi y’indirimbo zigera muri esheshatu ku buryo abakunzi nanjye batazicwa n’irungu.”
Uranyura ni indirimbo imaze iminsi isaga icumi, ikaba imaze kurebwa n’abarenga 1 000, ikaba imaze gukundwa n’abasaga 100.
