Karongi: Barasaba ko kaburimbo yerekeza Rubengera yabaye nk’igisoro yasanwa

Abaturage bo mu Karere ka Karongi by’umwihariko abakoresha umuhanda ugera ku Murenge wa Rubengera, barasaba ko wakorwa kuko ibinogo, uhinduka nk’igisoro bikaba byangiza ibinyabiziga byanateza impanuka n’ibiciro by’ingendo bikazamuka.
Byatangajwe n’abatwara abagenzi kuri Moto ndetse no ku magare kimwe n’abagenzi barema isoko rya Rubengera, baganiriye na Imvaho Nshya bakagaragaza ko babangamirwa n’uburyo umaze gusaza.
Tariki 25 Mutarama 2025, Imvaho Nshya yaganiriye n’umucuruzi wari waremye isoko rya Rubengera witwa Ngayabanzi Germain, agaragaza ko kunyuza ibicuruzwa avuye kurangura muri uwo muhanda bibahenda kubera ko wangiritse.
Yagize ati: “Ubu mvuye kurangura hano, ariko nindamuka mfashe igare cyangwa imodoka, baransa amafaranga y’u Rwanda ari mu bihumbi 5 kubigeza muri santeri ya Rubengera kandi urabona ko ari hafi nagatanze nk’igihumbi ariko biterwa n’imikuku iri muri uyu muhanda. Sinabitwara ku mutwe kandi ugiye kugutwara akubwira ko nabipakira ipine ishobora gutoboka cyangwa rikangirika imburagihe.”
Yakomeje agira ati: “Turasaba ubuyobozi kudufasha, bakawudukorera kuko warangiritse cyane”.
Utwara abagenzi kuri moto wanze ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Uyu muhanda wabaye igisoro, turasaba ko wakorwa nibura abantu tuwukoresha dutwaye abagenzi tujye tworoherwa n’ibinyabiziga byacu, ntibikajye bisaza amapine imburagihe.”
Kamana Laipha usanzwe awugendamo, we yahamirije Imvaho Nshya ko kugenda muri uwo muhanda baguhetse kuri moto urwara umugongo bigorana cyane ukaba wanaguduka.
Ati: “Uramutse urwara umugongo, bakagutwara kuri moto hano, ushobora kurembya. Bibaye ubushobozi bwacu bwawushobora twawukora mu muganda ariko biraturenze, turataba ejo bikavamo. Ubuyobozi budufashe bawukore mu buryo burambye.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu Nsabibaruta Maurice, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu muhanda uzitabwaho cyane ko usanzwe wubatswe kandi ukoreshwa n’abaturage.
Ati: “Nk’umuhanda usanzwe uhari kandi wubatswe uzitabwaho mu kuvugururwa kugira ngo ukomeze gukoreshwa no guteza imbere abawukoresha no kuba igisubizo ku ishoramari kurusha uko biri ubu”.
Yongeyeho ati: “Twabizeza rero ko hazakorwa isesengura ndetse n’inyigo bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera kugira ngo na wo ujye muri iri genamigambi rigari ry’Akarere”.
Yagaragaje ko kandi nk’Akarere gafite Umujyi wunganira Kigali bakataje mu kubaka ibikorwa remezo birimo n’imihanda, bityo n’uyu ukaba uri mu izakorwa.
Ati: “Kwita ku bikorwa remezo muri rusange biri muri gahunda ngari yo kunoza imitunganyirize y’Umujyi mu cyerekezo kijyanye n’Akarere k’Umujyi wunganira Kigali.
Bizajyana n’ubushobozi bwo kubaka ibikorwa remezo no gutunganya amasite yo guturaho, ibyanya by’inganda, imihanda n’ibindi bikorwa remezo byongerera agaciro umujyi, byoroshya imigenderanire.”
Uyu muhanda usabwa n’abaturage ko wakorwa uri mu Murenge wa Rubengera mu Kagari ka Ruragwe, ukaba wifashishwa cyane n’abaturage bagana isoko rya Rubengera n’abagana Ibiro by’Umurenge by’umwihariko.

