Gakenke: Iyangirika ry’ibiraro ryahagaritse imigenderanire muri Mataba

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke, bavuga ko iyangirika ry’ibiraro byabangamiye imigenderanire, ibintu bibateza igihombo mu kugeza umusaruro wabo ku isoko ndetse n’imigenderanire bikaba ingorabahizi.

Abo baturage basaba inzego bireba kububakira ibiraro no gutunganya imihanda byose byangiritse kubera imvura idasanzwe.

Bavuga ko byose byatangiye ubwo imvura idasanzwe yagwaga mu 2023, ikaritura imisozi igafunga imihanda, ari n’aho isuri yarundaga ibitaka mu biraro bikarengerwa kugeza ubwo byangirika.

Kabanyana Esperence wo mu Kagari ka Nyundo yagize ati: “Imvura idasanzwe yangije imihanda n’ibiraro, none ubu kugira ngo umuntu azabashe gusura mugenzi we yifashishije ikinyabiziga ni intambara, bidusaba kwikorera ku mutwe, ikindi kuri ubu ubona ko ino tweza ibinyabijumba binyuranye imyumbati, ibirayi n’ibindi, ariko kubigeza ku isoko ni ikibazo kuko nta modoka yakwibeshya ngo igere ino kuko nta cyizere ku biraro by’ino, kuko ibi biduteza igihombo.”

Nizeyimana Eulade we avuga ko kutagira ibiraro bimeze neza ndetse n’imihanda bituma bahendwa ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati: “Ubu uduce imodoka itabasha kwambuka ikiraro abaturage tubyikoreye ku mutwe igihe twasaruye baraduhenda tekereza kugira ngo ugurishe igitoki cyawe ku mafaranga 150 ku kilo nikigera mu isoko rya Gakenke kigure amafaranga 500.”

Yongeraho ati: “Izi ni ingaruka z’imihanda mibi, ubu amata kuyageza ku ikusanyirizo ni ku magare nabwo ni ukugenda twihondagura mu mikoki n’ibitare biri mu muhanda mu gihe imvura igwa byo tuba dufite impungenge ko ibi biraro byasigaye ku manegeka byadutembana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’murenge wa Mataba, Ruhashya Charles ashimangira ko iyangirika ry’ibiraro n’imihanda byahejeje abaturage mu bwigunge, gusa ngo hari inyigo zirimo gukorwa ngo babe bashyira igitaka muri iriya mihanda.

 Ati: “Muri Mataba ni agace keza imyaka inyuranye, ariko nanone gakunze kwibasirwa n’isuri, ibi rero byatumye imihanda n’ibiraro byangirika mu mvura idasanzwe yo muri 2023, ni yo yabaye intandaro ya byose, ibi bituma abaturage barahuye n’igihombo kuko kugeza umusaruro wabo ku isoko bakoresheje imodoka bibagora, hari inyigo rero yo gusana biriya biraro, no gushyira igitaka muri iriya mihanda yose yangijwe n’isuri.”

Gusa ntabwo avuga igihe igikorwa cyo gusana ibiraro n’imihanda kizabera, ibintu bikomeje guteza igihombo ku musaruro w’abaturage ukomoka muri Mataba harimo ibitoki, imyumbati, ibirayi, imbuto nk’amaronji, inanasi n’ibindi.

Isuri yangije imihanda ntiba ikiri nyabagendwa cyane cyane mu bihe by’imvura
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE