Rusizi: Umugabo yavuye ku bwiherero ageze mu cyumba aryamamo yikubita hasi arapfa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Nyakwigendera Hategekimana Augustin  w’imyaka 44 wari umunyonzi, yagiye ku bwiherero mu gicuku gishyira kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 29 Mutarama 2025, agarutse mu nzu, akigera mu cyumba aryamamo yikubita hasi arapfa.

Mu kiganiro umugore we Musabe Francine w’imyaka 38 yagiranye na Imvaho Nshya, yavuze ko umugabo we yatashye nta kibazo afite, ararya, araryama, nijoro mu gicuku we asinziriye, umugabo arasohoka ajya ku bwiherero.

Ati: ” Kubera ko nari natwawe n’ibitotsi, numvise agaruka, ageze mu cyumba  yikubita hasi ataka rimwe gusa nkangukira hejuru, ndebye nsanga umwuka uhise umushiramo atanasambye, mpita mpamagara abaturanyi n’abayobozi, bamwe mu bayobozi bangeraho mu gitondo, ni ubwo buryo bantabayemo , ndabibashimira cyane.’’

Avuga ko  nubwo muri iyi minsi nta kimenyetso cy’uburwayi yagaragazaga ariko hari hashize amezi agera kuri 6 nanone agize uburwayi bwo kuruka no gucibwamo butunguranye, amujyana ku kigo nderabuzima cya Mutagatifu Faransinsiko wa Asize ku Rusizi rwa mbere, ahageze banamubwira ko afite umuvuduko w’amaraso, agomba kuwivuza.

Ati: “Kuva icyo gihe kugeza ubu ntiyari yarongeye kuwipimisha cyangwa ngo afate imiti, ngatekereza rero ko ari wo yaba yazize nubwo ntabizi neza,  kuko muri iyi minsi nabonaga nta kindi kibazo afite.

Avuga ko yifuza ko ubuyobozi bw’uUmurenge wa Mururu bwamufasha mukumushyingura kuko nta bushobozi abifitiye nubwo abaturanyi be bari gukora ibishoboka byose bamufasha, ubuyobozi bukanamufasha cyane cyane mu mashuri y’abana 6 amusigiye, umwe uri mu myuga, 3 bari mu mashuri abanza,  no kwita ku batarajya mu ishuri kuko umuto afite umwaka n’igice.

Ati: “Ni ibisusa n’imishogoro  gusa njyana muri RDC, ibyo ntibyatunga abana 6. Se yageragezaga kubabonera imibereho mu byo yakoraga nubwo itari ishimishije ariko nibura babagaho. Rwose ubuyobozi bumfashe kwita ku bana nsigaranye kuko kwishobora kwanjye ntako pe!’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James avuga ko bamenye urupfu akihanganisha umuryango wagize ibyago,ko kugeza ubu icyishe nyakwigendera nyir’izina kikaba kitaramenyekana kuko nta we umuryango we uvuga wamwishe, ariko ko,nk’uko umugore we abivuga, hashobora kuba hari indwara yari afite yagendanaga ativuzaga ikaba ari yo imuhitanye.

Ati: “Twamenye amakuru ko yagiye ku bwiherero,avuyeyo ageze mu cyumba araramo akikubita hasi agapfa. Nta wamwishe nk’uko umuryango we ubivuga, natwe dukeka ko ashobora kuba yari afite indwara yagendanaga, nk’umuvuduko w’amaraso cyangwa indi itandura,kuko zishobora kwica umuntu bitunguranye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.’’

Yagiriye inama abaturage kujya bisuzumisha buri gihe indwara zitandura bagakora imirimo yabo bazi uko bahagaze,cyane cyane ko bisigaye bikorerwa mu ngo n’Abajyanama b’ubuzima ku buntu,nta n’urugendo rurerure bibasaba gukora.

N’igihe habaye siporo rusange babapima, ko nta wukwiye kuba atazi uko ubuzima bwe buhagaze ku bijyanye n’izo ndwara.

Avuga ko hari abo bapima bagasanganwa indwara batari bazi, ko iyo ifatiranywe hakiri kare itazahaza uwayisanzwemo cyangwa ngo imare umutungo w’urugo nk’uko yayisanganwa yaramurenze, kuko icyo gihe agirwa inama yo kujya kwa muganga bakamwitaho,iminsi ikicuma.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE