Nyagatare: Uwamugariye ku rugamba yatumye urubyiruko gushimira Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 2, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image


Buhura Charles wamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu utuye mu Kagari ka Gitengure mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba, yasabye urubyiruko kumushimirira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Yabikomojeho ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki ya 01 Gashyantare, ubwo urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyagatare rwamugabiraga inka, akaba ahamya adashidikanya ko uwo ari umusaruro w’imiyoborere myiza irangajwe imbere naa Perezida Kagame.

Buhura yavuze ko Igihugu batabaye kitabatereranye mu bumuga bahuye na bwo mu gihe cy’urugamba, agashimira uwayoboye urugamba Perezida Paul Kagame udahwema kuzirikana abatewe ubumuga n’urwo rugamba kimwe n’abandi banyantege bose.

Yongeraho ko kuba urubyiruko rw’abakorerabushake rwamugabiye inka rubikomora ku murage wa Perezida Kagame wo kongera kugabirana ngo buri Munyarwanda abeho neza, akorora inka.

Yagize ati: “Nishimiye ko mungabiye ariko icyo mbasaba ni ukudushimirira Nyakubwahwa Perezida Paul Kagame kuko ntiyatwibagiwe ahora atuzirikana. Icyo twaharaniye twakigezeho namwe mukomeze kugisigasira, uko ni ko kubaka u Rwanda twaharaniye”.

Bonane Emmanuel, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Nyagatare, avuga ko ubutwari bw’ababohoye u Rwanda ari urugero rwiza rwo gukurikiza.

Avuga ko uwakugiriye neza muba inshuti z’amagara mukagirana igihango, ari na yo mpamvu batazibagirwa ineza y’abakuye Igihugu mu menyo ya rubamba. Ati: “Mu bushobozi bwacu buke dufashwa n’ubuyobozi bw’Akarere, twasanze igihango cyacu n’abamugariye ku rugamba ari ukubagabira inka”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, ashimira urubyiruko rw’abakorerabushake ibikorwa by’ubwitange bakora bakabyongeraho no guharanira iterambere ry’abaturage.

Yasabye Buhura kwita ku nka yagabiwe n’urubyiruko kuko ngo ari urwibutso rukomeye kandi ko ari ukumwereka ko ibyo baharaniye byagezweho igisigaye ari ukubisigasira.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 2, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE