Nyamasheke: Abataramenyekana biraye mu ikawa z’Umukuru w’Umudugudu barazangiza

Mu Mudugudu wa Kabanda, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, hangijwe ibiti 10 by’ikawa by’Umukuru w’Umudugudu wa Kabanda witwa Mukanyangezi Esther.
Yabibonye ubwo yai ajyanyemo ifumbire ari kumwe n’umugabo we, bagasanga ibiti 10 by’ikawa byavunaguwe, bimwe barabisatagura, ibitumbwe babita aho, akavuga ko yangirijwe ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 500 000.
Mudugudu Mukanyangenzi Esther yabwiye Imvaho Nshya ko zangijwe mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, kugeza ubu abazangije bakaba batamenyekanye, iperereza rikaba rikomeje ngo batahurwe,cyane cyane ko avuga ko atari ubwa mbere akorerwa urugomo nk’urwo.
Ati: “Nazindukanye n’umugabo wanjye tujyana ifumbire mu ikawa, tugezeyo dusanga ibiti 10 byariho ibitumbwe byinshi, byagombaga kuzaba byeze mu mpera z’ukwezi gutaha babivunaguye, bimwe barabisatagura, ibindi barabikubitagura ibitumbwe bivaho. Ukurikije ikawa zari ziriho n’uburyo dusanzwe tuzisarura, twangirijwe izifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 500 000.’’
Avuga ko atari ubwa mbere kuko no muri 2023 yagiye muri uwo murima agasanga baranduye ibiti 50 by’ikawa, n’ubundi ababikoze barabuze, icyo gihe hakekwa murumuna w’umugabo we kubera amakimbirane basanzwe bafitanye akomoka ku masambu, afungwa icyumweru afungurwa agizwe umwere, bakavuga ko nubwo amakimbirane yabo akomeje, batamukeka nanone kuko batamufashe, bategereje icyo iperereza ry’ubuyobozi rizagaragaza.
Avuga ko ikibazo we n’umugabo we bakigejeje ku buyobozi bw’Akagari n’Umurenge,atekereza yizeye ko ababikoze bazafatwa bakabiryozwa, akagira impungenge ko badafashwe noneho ubutaha bazaza bakazitemagura zose bakazimaraho cyangwa bakaba bamukorera ikindi kibi atazi bagambiriye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, avuga ko iki kibazo bakimenye nk’ubuyobozi, bari kugikoraho hashakishwa amakuru ngo uwabikoze atahurwe.
Ati: “Turi kugikoraho. Hari gushakishwa amakuru ngo uwabikoze atahurwe.’’
Yasobanuye ko iki kiri mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage n’ibyabo, asaba abantu kwirinda ibikorwa byose bihungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo,kuko ari ibyaha.

lg says:
Mutarama 29, 2025 at 9:00 amIbiti 10 bya kawa ibihumbi 500 000 !!! gusa Akarere ka Nyamasheke bagahagurukire kalimo ubugome burenze urugero