Burera: Umuco wo koga mu ntoki ahahurira abantu benshi ugenda uba amateka

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera bavuga ko umuco wo gukaraba mu ntoki ugenda ukendera ngo bitewe nuko hari aho babona badohoka mu kwimakaza umuco w’isuku, bagasaba inzego bireba gukomeza gushyiraho ibikorwa remezo bituma babasha kujya bakaraba intoki.

 Aba baturage ngo babihera ko nk’ahahurira abantu benshi, usanga kandagira ukarabe zarazibye, izindi zaravanyweho za robine, ahari ubwogero rusange na bwo bwaramezemo ibyatsi cyangwa bukaba bwarabaye ibimpoteri, nko  ku masoko, ku nsengero n’ahandi.

Umwe mu baturage barema n’abacururiza mu isoko rya Rugarama  Mbarubukeye Moise yagize ati: “Mu bihe bya COVID 19 hano byari ibintu bizwi ko koga mu ntoki ari ikintu cy’ingenzi, kuri ubu rero abayobozi ndetse na twe abaturage turasa nkaho nta ndwara zandurira mu kudakaraba intoki zikibaho, ubuse koga mu ntoki ahahurira abantu benshi turajya tubikora ari uko habaye icyorezo, rwose umuco wo gukaraba mu ntoki urimo kugenda uba amateka.”

Bizumuremyi Kalisa yagize ati: “Reba ubu bwogero bwatwaye amafaranga, ngo tujye twirinda indwara ziterwa n’umwanda, ariko noneho babwubatse mu bihe hari icyorezo cya COVID 19, yego cyaragiye, ariko se umuco mwiza w’isuku mu gukaraba intoki twari tumaze gutora nawo ucike, ikibazo rero ni uko ibi byose biba inzego zirebera uhereye ku buyobozi bw’isoko, twifuza ko ubuyobozi bwakomeza iyi gahunda yo koga mu ntoki byaba ngombwa n’umusanzu tukawutanga.”

Akomeza agira ati: “Birababaza kubona ubu bwogero bwarabaye ikimpoteri, bamwe ariho banaga imyanda, abandi baza bakituma hafi yabwo , ikindi nta hantu hakirangwa kandagira ukarabe ndetse no ku nsengero kimwe n’ahategerwa imodoka kubona amazi yo gukaraba mu ntoki ni ikibazo, twifuza ko uyu mushinga wo gukaraba mu ntoki wakongera ugashyirwamo ingufu, kuko twasanze mu ntoki habamo imyanda myinshi, tekereza ko no kuva mu bwiherero nko muri iri soko utabona aho ukaraba mu ntoki.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, nawe ashimangira ko koko ari ikibazo kuba hari ahari ubwogero ndetse na kandagira ukarabe zitakirangwamo amazi, riko batangiye kubarura izangiritse kugira ngo zisanwe.

Yagize ati: “Isuku ni ngombwa haba mu bihe by’ibiza ndetse no mu gihe bidahari buriya bwogero na kandagira ukarabe zigezweho zubatswe ahantu hahurira abantu benshi, bigaragara ko zimwe zangiritse, izindi zidaherukamo amazi; ubu twongeye kuzibarura kugira ngo twongere tuzisane kuko ahantu henshi zisa n’izamaze kwangirika ariko tunashishikariza abaturage gukomeza kugira umuco wo gukaraba intoki.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 50% by’indwara zifata umuntu akenshi ziba zikomoka ku mwanda, ari yo mpamvu abantu basabwa kujya bagira isuku ku mubiri mu biribwa no ku myambaro yabo.

 Gukaraba intoki byakajije umurego mu kwitabwaho mu bihe bya COVID-19, ndetse no mu bihe bya Marbug mu mwaka wa 2024, ariko aho ibi byorezo bigendeye ubwogero na kandagira ukarabe byatangiye kudohoka.

Kandagira ukarabe zimwe zahinduwe ibimpoteri
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE