Musanze: Babangamiwe n’inganda z’ibisindisha zikorera hagati y’ingo z’abaturage

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze mu Mirenge inyuranye, bavuga ko babangamiwe n’inganda zikora ibinyobwa bisindisha zikomeje guteza umutekano muke ku bijyanye n’imibereho aho zibateza umunuko, bagasaba inzego bireba ko zakwita kuri iki kibazo.

Ni ikibazo abaturage bo muri aka Karere ka Musanze bamaze iminsi bageza ku nzego zunyuranye z’ubuyobozi kugira ngo gishakirwe igisubizo, bashingiye ko bibateza umunuko ubageza no ku burwayi bw’indwara z’ubuhumekero.

Umwe muri abo baturage bavuga ko bafite ikibazo cy’inganda ziri mu ngo Imvaho Nshya yahaye amazina ya Umutoni Anisie kubera umutekano we yavuze ko ngo uretse no kuba izi nganda zibateza umwuka mubi zibangiriza n’ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Kubera ibikoresho byo mu kwenga izi nzoga bita inzagwa, harimo imisemburo inyuranye, za tangawizi, usanga duhumeka umwuka mubi bamwe mu nda hakaturya, kubera ziriya za tangawizi n’ibindi byatsi, ikibazo nanone rero inzu zacu nazo zabaye umukara kubera gaze n’imyotsi iva mu bitariro by’inganda ndetse n’imyotsi iva muri izo nganda.”

Uwamahirwe Jean de Dieu (izina yahawe) we avuga ko umunuko ubabangamira cyane hakiyongeraho no kuba ngo izi nganda zirara zikora bigatuma abazituriye badasinzira uko bikwiye.

Yagize ati: “Inganda zo hagati mu ngo zirabangamye cyane kuko birirwa bakora basakuza, ibyotsi byatuzibiranyije, uko boza amacupa ku manywa bayashyiramo ibyo binyobwa na byo biduteza umutekano muke, kandi uko zikora ku manywa ni ko na nijoro bigenda, tekereza urusaku rw’amacupa n’abantu batari munsi y’ijana, inzu zegeranye nta mahoro na mba, dusaba ubuyobozi ko iki kibazo bwakibonera umuti izi nganda zikava hagati mu ngo zikimukira mu cyanya cyahariwe inganda.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bwo bushimangira ko iki kibazo bukizi, igisigaye ngo ni uko ku ngengo y’imari y’umwaka 2025 izagena uburyo izo nganda zose zava hagati mu ngo z’abaturage, zikajya ahagenewe inganda mu cyanya cyitwa Ruvunda,  nk’uko  Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien abivuga.

Yagize ati: “Ikibazo cy’inganda zikiri hagati mu ngo kirazwi kandi kirimo gutekerezwaho, ubu inganda z’ibiribwa n’ibinyobwa harimo gutekerezwa uburyo zajya mu cyanya cy’inganda mu Murenge wa Cyuve, ubu rero harimo gutekerezwa uburyo hatunganywa zikimurwa.”

Akarere ka Musanze kuri ubu habarurwamo inganda zisaga 30, aho umubare munini ukorera hagati mu ngo z’abaturage aho bavuga ko zikomeje kubateza umutekano muke biturutse ku munuko wazo ukomoka ku bikoresho biba byakoreshejwe mu gutunganya ibyo zikora.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE