Rusizi: Abamotari bazambijwe n’insoresore zibategera mu nzira zikabambura

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abamotari batwara abagenzi mu masaha y’ijoro babajyana mu muhanda w’igitaka uva mu Kagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe ujya ku bitaro bya Mibilizi, bavuga ko bagera mu gice cy’Utugari twa Miko na Kabasigigira mu Murenge wa Mururu, bakahasanga insoresore ziba zabateze zishaka kubambura.

Ni nyuma y’aho abasore 2, umwe witwa  Niyogisubizo Emmanuel w’imyaka 19 wo mu Mudugudu wa Mutimasi, Akagari ka Kabasigirira na Ndayishimiye Alfred  w’imyaka 25 mu Mudugudu wa Bitongo hafi mu ma saa sita z’ijoro rishyira ku wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025 bashatse kuhamburira umumotari witwa  Niyonizera Jean d’Amour telefoni n’amafaranga 8.000 yari afiite mu gakapu, agatabarwa n’abaturage  n’irondo, abo basore bombi bagatabwa muri yombi.

Niyonizera Jean d’Amour yabwiye Imvaho Nshya, ko abo basore bakoresheje amayeri yo kumwambura, umwe muri bo amubwira ko amukura mu mujyi wa Rusizi akamugeza ahitwa i Nyakanyinya muri uwo Murenge wa Mururu,hasanzwe hagenderwa amafaranga 1 500, ariko kuko hari mu gicuku bavugana amafaranga 3 000.

Kubera ko uyu mumotari n’ubundi ataha mu Kagari ka Kabasigirira yaremeye barazamukana ngo anahite ataha. Avuga ko bageze aho bavuganye umumotari ahagaze abona imbere ye hari undi musore wari ubategereje.

Ati: “Kuko aka gace nari nsanzwe nzi ko kavugwaho abasore bahategera abaturage, cyane cyane abamotari, bakabambura ibyo baba bafite byose ndetse bagashaka no kubatwara moto, numvise ubwoba buje. Mbona wa musore avuye kuri moto na kasike yanjye, atananyishyuye, agiye asanga uwo wundi, ngo bazire rimwe bansumire, banyambure, nimbarwanya sinzi uko bari batekereje bangenza.’’

Yakomeje asobanura uko yakurikiranye uwo azanye ngo amwishyure, na wa wundi bahasanze akaza amusatira, umumotari yavugije induru baramutabara.

Ati: “Abaturage bahise babyuka baraza n’irondo  barantabara, uwari uje ansanga aba yirukiye mu ishyamba, undi ndamugumana tugundagurana, kugeza  abantabara  bangezeho, uwirutse na we arashakishwa arafatwa. Kuko uwo musore nari nzi iwabo ayo mafaranga 3000 mushiki we yarayanyishyuye kuko abandi bari batawe muri yombi.”

Undi mumotari mugenzi we avuga ko uyu byamubayeho na we hashize iminsi itarenga 2 ahategewe n’umusore witambitse mu nzira yanyuragamo, umumotari arahagarara agira ngo ni umuntu wasinze watambukaga muri icyo gicuku, undi aramujijisha ngo aramugonze, igihe bakibivuga aba amushikuje telefoni ariruka.

Ati: “Amahirwe naramumenye kuko ababikora ni abasore batuye biriya bice, ubwo bafataga bariya 2, polisi na we yaramufashe, uko ari 3 babajyanira rimwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe,  natwe batubwira gutanga ikirego.

Kariya gace kabamo abajura benshi bambura abaturage, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bakwiye kuhibanda bakabahashya.’’

Umuyobozi wa koperative y’abamotari mu Karere ka Rusizi, Sibomana Emmanuel, yavuze ko guhera mu minsi mikuru isoza umwaka ubujura bwakajije umurego.

Ati: “Abamotari bacu barahategerwa cyane n’abasore barimo ababa bababwiye ngo babatware mu masaha akuze y’ijoro, ku buryo bisigaye bisaba ko bataha bashoreranye muri ayo masaha y’igicuku ngo baze kubafasha guhangana n’abo bambuzi, tugasaba ko amarondo yahibanda akabadukiza.’’

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James avuga ko umumotari yatatse, abaturage ku bufatanye n’irondo n’ubuyobozi b’Utugari twa Miko na Kabasigirira bakamutabara.

Ati: “Tukibafata twabasanze ku rutonde rw’ibihazi dufite bitegera abaturage cyane cyane abamotari mu mayira bikabambura amatelefoni n’ibindi baba bafite, tukaba twari tukibashakisha ngo bafatwe. Barafashwe bashyikirizwa RIB, sitasiyo ya Kamembe, abamotari bagiye bamburwa basabwa kujya kuri RIB gutanga ikirego.”

Yashimiye abaturage ba turiya Tugari n’irondo akazi bakoze bakabafata, avuga ko ingamba zo kubahashya zihari, asaba abamotari cyangwa abaturage bahagiriye ibibazo kujya batangira amakuru ku gihe.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE