Rutsiro: Ufite ubumuga arasaba ubufasha bw’umwana we

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 25, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Uwitwa Uwifashije Odette wo mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagano, Umudugudu wa Kibavu, arasaba ubufasha bwo kwita ku mwana we.

Uwo mubyeyi w’imyaka 24 y’amavuko agaragaza ko ubumuga afite bw’akaguru yavukanye bumubera imbogamizi yo gushaka imibereho ye n’iy’umwana we akaba ariho ahera asaba ubufasha.

Mu magambo ye yagize ati: “Hano mu rugo tubayeho mu buzima butari bwiza kuko ubumuga mfite butuma ntajya gushaka imibereho nk’abandi ngo mbone ibintunga n’umwana wanjye”.

Yakomeje agira ati: “Kubona ibidutunga biratugora kuko ubu bumuga butuma ntagenda.”

Uwifashije Odette avuga ko aramutse abonye igikoma cyo guha umwana we cyangwa ubufasha bw’amafunguro, byatuma umwana we agira ubuzima bwiza bityo nawe akabona ubushaka akazi n’ubwo ngo bitamworohera.

Ati: “Ndamutse mbonye igikoma cyo guha umwana wanjye, cyangwa nkabona ubundi bufasha bw’amafunguro umwana wanjye akamera neza, nakomeza gushaka imibereho kuko ubu umubona, nta gikoma ndetse n’amafunguro biragoye.”

Umuturanyi we witwa Imanirarora Dorothy, yabwiye Imvaho Nshya ko ubuzima bw’uyu muryango wa Uwifashije abamo ari bubi kuko ngo batabona amafunguro abatunga inshuro zirenze imwe mu gihe ntawe babona ngo abafashe.

Uwo muturanyi yahamije ko akenshi ari we ubaha akazi iyo agafite cyangwa agafata amafunguro akayabashyira kugira ngo babone ibyo kurya agaragaza ko mu karima gato bafite imbere y’urugo ari we ujya ubaterera imbuto nk’uko binemezwa na Uwifashije ubwe.

Ati: “Muri iki gihe cy’ihinga narabafashije, mbaha imbuto bahinga iruhande rwo mu rugo, mbaha ibyo kurya nkabaha n’ubundi bufasha nshoboye.

Ahamya ko ubuyobozi buzi uko babayeho ariko ko icyo kibazo kitarabonerwa igisubizo.

Ati: “Inama turayikora abaturage bakagaragaza ikibazo cye, ntabwo twavuga ko ubuyobozi butazi uko babayeho, ahubwo ikibazo ntikirabonerwa igisubizo kuko uriya mwana we akenera igikoma n’indyo yuzuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ndayambaje Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko agiye gukurikirana ikibazo cy’uyu mubyeyi, umwana we ndetse na nyina bakabashakira ubufasha.

Yagize ati: “Ikibazo cy’uwo mubyeyi ufite ubumuga akagira n’umwana muto ndetse na nyina ugeze mu zabukuru ni bwo nakimenya, ariko mu Murenge wacu dufite uburyo bwinshi dufashamo bene abo bakeneye ubufasha bwihutirwa. Kuva ubu nkimenye ngiye kugikurikirana turebe icyo bafashwa.”

Uwifashije Odette ubana n’umubyeyi we ugeze mu zabukuru atuye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagano, Umudugudu wa Kibavu ho muri Rutsiro.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 25, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Mutarama 26, 2025 at 9:23 am

Ubundi mbere yuko icyo kibazo gikemuka bakabanje gukuraho abayobozi bumudugudu uwakagali ushinzwe imibereho myiza nabandi hagashyirwaho abandi bigeraho itangazamakuru ritabariza umuturage utuye mubandi bantu ubaye ho nabi gute izo ngirwa bayobozi zikora iki! inama ziba umuganda uba ntihagire uvuganira ubayeho nabi mwisibo riraho ntacyo bamaze aho baveho ntaho bageza igihugu abo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE