Ikigo Ngororamuco cya Gikondo gifite ubucucike bwa 215% kigiye kwagurwa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 25, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umujyi wa Kigali watangaje ko uri mu mishinga yo kwimura no kwagura, Ikigo ngororamuco cy’ibanze kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali, kiri i Gikondo, kubera ko gifite ubucucike bw’abakigororerwamo bukabije.

Habarurwa ko ubu gicumbikiye abantu basaga 4 000 nyamara gifite ubushobozi bwo kwakira abatarenga 2 000, ubucucike bukaba buri kuri 215%.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025.

Ni mu biganiro bagiranye byibanze ku gusesengura ibibazo byagaragajwe muri Raporo ya Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu (NCHR), y’Umwaka wa 2023/2024, yashyikirijwe Abadepite.

Dusengiyumva yavuze ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igorora ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, barimo gushaka ingengo y’imari yo kwagura icyo kigo cya GiKondo, ariko cyanimuriwe ahandi ndetse ko ubutaka bw’aho kizubakwa bwabonetse.

Yagize ati: “Uko Umujyi wa Kigali utera imbere ni na ko abakora ibikorwa bibangamira ituze ry’abaturage ryiyongera, bigatuma umubare w’abajya mu kigo cy’ingororamuco cya Kigali biyongera.”

Uwo muyobozi yavuze ko abafungirwa muri icyo kigo atari abo mu Mujyi wa Kigali gusa ahubwo ko n’abo mu Turere dutandukanye bakora ibibangamiye ituze rya rubanda bajyanwayo.

Abadepite bavuze ko ubucucikike bukomeje kuzamuka butuma hari ibikenerwa mu buzima by’ibanze abahagororerwa babura.

Hon Ndangiza Madina Perezida wa Komisiyo y’Abadepite y’Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yabajije Umujyi wa Kigali ati: “Ubucucike buri muri kiriya kigo gororamuco cy’ibanze cya Kigali, ubusanzwe cyari kwakira abantu ibihumbi 2 ariko ubu ni ibihumbi 4. Twababazaga niba kucyagura ari wo muti wonyine.”

Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Kawera Marie Sylivie yavuze ko muri icyo kigo, hari n’abantu bamazemo imyaka ibiri ariko asaba Umujyi wa Kigali gukemura icyo kibazo kuko abatindamo bikomeza kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Yagize ati: “Uko batindamo byongera ubucucike, abarimo ntibabone ibibatunga bihagije, ibibazo bijyanye n’isuku n’ibindi.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko kuba abajyanwayo, bakaba benshi ari ukurengera umutekano w’abaturage. Yahamije ko harimo gutegurwa ingamba ku bufatanye n’inzego z’ubutabera hakamenyekana abagomba kujyanwa mu nkiko kugira ngo bakurikiranwe, bityo banakurwe muri icyo kigo.

Umujyi wa Kigali ubarura abari muri icyo kigo cya Gikondo bari hejuru ya 90% batarangije amashuri abanza. Ni ikigo kinyuzwamo by’igihe gito kinyuzwamo inzererezi n’abandi bantu babaswe n’ibiyobyabwenge.

Gusa hari n’abandi Umujyi wa Kigali uvuga ko uhanyuza nk’abakoze ibyaha bisaba kuburanishirizwa mu nkiko zisanzwe barimo abajura n’abandi bakora ubucuruzi butemewe.

Umujyi wa Kigali uteganya kuzaha akazi abantu basezerewe muri icyo kigo 500, mu bikorwa byo gutunganya ibishanga bigezweho biri mu mishinga, mu rwego rwo kubafasha kwibeshaho.

Hon Ndangiza (iburyo) yabajije Umujyi wa Kigali niba kwimura ikigo cya Gikondo ari cyo gisubuzo gusa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yasobanuye ko ikigo cya Gikondo kigiye kwimurwa kandi kikagurwa
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 25, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE