Rutsiro: Abataramenyekana bibye inka 2 bazibagira hafi y’umugezi

Abajura bataramenyekana bibye inka 2 mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Rutsiro bazibagira mu ishyamba iruhande rw’umugezi uri hagati y’iyo Mirenge, inyama zimwe barazijyana, izindi bazisiga aho.
Izo nka 2 imwe yibwe mu Murenge wa Mushonyi, indi yibwe mu wa Kigeyo n’abataramenyekana zasanzwe zabagiwe mu ishyamba riri ku rubibi rw’Umurenge wa Mushonyi na Kigeyo, ku mugezi wa Biruyi. Imwe batwaye inyama zayo zose basigaza igihanga gusa, indi bayikata inyama z’ itako n’umugongo bayisiga isa n’aho ikiri yose.
Iyibwe mu Murenge wa Mushonyi, nk’uko umuturage wo mu Mudugudu wa Humiro, Akagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo yabibwiye Imvaho Nshya, yabonywe n’uwitwa Ntibisama Dismas wari ugiye kwikorera umucanga, yari iy’umuturage witwa Mpiranya Isidore. Iyibwe mu Murenge wa Kigeyo ikaba iy’uwitwa Ndoriyobijya Jean,yo bayitwaye ibice bimwe ibindi barabisiga.
Yagize ati: “Zombi zasanzwe ziciwe ku mugezi umwe kandi zakuwe mu Mirenge itandukanye, zibagirwa mu wacu wa Kigeyo, tugatekereza ko zibwa n’abazijyana mu masoko y’umujyi wa Rubavu na Santere y’ubucuruzi ya Mahoko,kuko inyama zazo ntizigurishwa hafi aha uko tumaze kubibona.”
Yakomeje agira ati: “Ikibazo cy’iyibwa ry’inka muri kano Karere kacu ka Rutsiro tugasanga zabagiwe mu mashyamba izindi ku migezi, hakaba nta n’umwe urafatwa ngo avuge uko baziba n’aho bazijyana n’igihe bazijyanira, kiraduhangayikishije cyane ubuyobozi n’inzego z’umutekano bakaba bakwiye gukora ibishoboka byose abo bagizi ba nabi bagafatwa batarangiza byinshi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo Mudahemuka Christophe, aganira n’Imvaho Nshya, yavuze ko koko basanze inka 2 zibwe basanze zombi zabagiwe hafi y’umugezi mu ishyamba rihari,imwe bakayitwara hafi inyama zose, indi bagatwara itako n’igice cy’umugongo gusa izindi bakazirekera aho.
Ati: “Bazicanye ubugome bubi cyane, inyama zimwe barazijyana izindi bazita aho, bakaba bataramenyakana, n’ubu iperereza rirakomeje. Twasanze inyama zasigaye ku mugezi hasi mu mubande.”
Yunzemo ati: “Biragaragara ko hari abantu b’abajura basa n’ababigize ubucuruzi,bashobora kuba bafite abo bakorana, kuko ikigaragara ari uko ziriya nyama zitagurishwa mu Mirenge yacu y’icyaro.
Zijyanwa mu mijyi, hakaba hasigaye gukora igenzura aho zijya,abazijyana n’uburyo zigera aho zigiye bikamenyekana, kuko zitagenda ku mutwe, zigenda ku binyabiziga kandi mu gicuku.”
Avuga ko bisaba kwiga ingamba zose zakoreshwa ngo abo bagome bafatwe bahanwe kuko mu Karere ka Rutsiro muri aya mezi make bamaze kuhiba inka nyinshi ba nyira zo bagasanga zabazwe, inyama zimwe zikajyanwa izindi zigatabwa aho, bigakekwa ko hari abamotari baba bakorana na bo barara bazijyana nijoro bakazibagereza aho bababwiye.
Yavuze ko abaturage basabwa ingamba mu gucungira ibyabo umutekano kuko nk’iyi nka yo mu Murenge wa Kigeyo abayibye bayisanze mu kigunda nijoro irimo irisha, ko iyo iba mu kiraro cyangwa mu rwuri irinzwe n’umushumba itari kugira icyo iba.
Yanasabye ba nyir’utubari n’amaresitora kujya bagura inyama mu mabagiro azwi, afite imikorere inoze, zapimwe na veterineri, kugira ngo hataba hakwivangamo n’izo zibwa zikabagwa nijoro zitapimwe,batazi n’abo bajura niba izo basize bataba basize bazihumanyije.
Yasabye abaturage gucunga neza amatungo yabo kuko nk’iyo nka yo mu Murenge wabo yabazwe ifite nk’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 900 000, kandi ko ari menshi cyane.