Gakenke: Hatashywe ivuriro n’ishuri byasanishijwe hafi miliyoni 700 Frw

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 24, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2025,  Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), na ba Ambasaderi b’u Budage, u Bufaransa, na Luxembourg batashye Ikigo Nderabuzima cya Rutake n’ibyumba by’amashuri 40 birimo 9 byo ku  Ishuri ribanza rya Karama, mu Murenge wa Janja, Akarere ka Gakenke, byasanishijwe hafi miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni ibikorwa byatewe inkunga n’Ikigega gihuriweho n’ibbyo bihigu yiswe ‘The Busket Fund for Pro-Poor Development’, igamije kuzamura Uturere 16 two mu bice by’ibyaro harimo Gakenke, Gisagara, Ruhango n’utundi.

Ibi bigamije kuzamurwa imibereho myiza y’abaturage, kubaka ubushobozi mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kurengera ibidukikije, guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibindi.

Iki Kigo Nderabuzima cyitezweho kuzagirira akamaro abaturage bagera ku 27.837 batuye muri uyu Murenge no mu nkengero zawo  bajyaga bagorwa no kujya kwivuriza ku bitaro bikuru bitewe n’ubuto bw’iryo vuriro.  

Abahivuriza bagaragaza ko bajyaga bahabwa serivisi mbi kuko abaganga babiri bavura indwara zitandukanye bajyaga bakorera mu cyumba kimwe, ariko ubu bizeye ko bazajya bavurirwa ahantu bisanzuye kandi bakakirwa ari benshi.

Habumugisha Jean Pierre yagize ati: “Mbere wasangaga nk’aho ababyeyi babyarira babyigana ariko ubu barisanzura.”

Kwizera Faustin yagize ati: “Twaburaga ahantu twivuriza  tugakora urugendo rw’amasaha arenga atatu tujya ku Bitaro bya Nemba cyangwa Gatonde ariko ubu twizeye ko bizagenda neza.”

Mukamurekezi Marie Grace na we yagize ati: “Kwivuriza hano byasabaga kwihangana bikabije kuko twabaga tutisanzuye bitewe n’uko abaganga batwakiriraga mu cyumba kimwe kandi tutaje kwivuza bimwe, bigatuma hari abataha batavuwe n’indwara ikaba yabahitana.” 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko iki kigega kizafasha Itara ayoboye gukemura ibibazo by’amashuri yashaje n’andi yangiritse, gusana ibirararo no kubaka ibindi bikorwa remezo bifitiye abaturage akamaro.

Ati: “Iki kigega cyaje gisubiza ibibazo dufite mu Ntara yacu cyane cyane nk’aho twari dufite inyubako zishaje zo kwa muganga  twarazivuguruye ibindi turabyongera ariko hari n’indi mushinga irimo nko kugeza amazi meza ku baturage, gusana imihanda n’ibindi.”

Umuyobozi Mukuru wa LODA Nyinawagaga Claudine Marie Solange, asaba abaturage kubungabugabunga ibikorwa biri kubakwa kuko iyi mishinga igamije kongerera ubushobozi amavuriro  ashaje mu Turere dutandukanye kugira ngo bahabwe ubuvuzi bunoze no gushyigikira ibindi bikorwa by’iterambere .

Yagize ati: “Abajyanama b’Ubuzima ku mavuriro atandukanye n’abandi bose, ibi bikorwa ni ibya buri wese ndabasaba kubibungabunga kuko twese turabikenera kandi ni ibidufasha mu iterambere n’imibereho myiza.” 

Mu Ntara y’Amajyaruguru, uyu mushinga uzakora mu Turere tune ari two Gakenke, Gicumbi, Rulindo na Burera twose tuzakorerwamo ibikorwa bitandukanye byo gusana no kubaka ibikorwa remezo biri mu nyungu rusange.

Kugeza ubu iki kigega kirimo hafi miliyari 85 z’amafaranga y’u Rwanda,  ariko bitewe n’izindi nkunga zizongerwamo byitezwe ko utwo Turere twose uko ari 16 tuzasaranganywamo hafi miliyari 100 Frw.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 24, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE