Nyamasheke:  Umunyeshuri bikekwa ko atwite amaze iminsi 5 yarabuze

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Rangiro ( ESR) riri mu Murenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, buravuga ko bumaze iminsi 5 bubuze umunyeshuri witwa Umuhoza Josiane  w’imyaka 22 wigaga mu wa 5 mu ishami rijyanye n’amazi, yatorotse  mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025.

Umuyobozi w’iryo shuri  Mushimiyimana Jérémie yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mukobwa  ukomoka mu Mudugudu wa Buha, Akagari ka Cyimpindu, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke yahawe uruhushya rwo kujya kwivuza amatwi ku kigo nderabuzima cya Rangiro ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2024.

Agezeyo ngo umuforomokazi  wamusuzumaga yaje kumureba, aramugenzura amukekaho kuba yaba atwite akurikije ibimenyetso by’inda yamubonanaga.

 Amusaba ko yanamupima inda, umwana arabyemera, muganga abona aratwite, abimubajijeho umwana arahakana, amubwira ahubwo ko hari iyo yari atwite ayikuramo, ko ubu bwo ntayo afite, umuforomokazi amubwira ko azagaruka nyuma y’iminsi 7 bakareba uko bimeze.

Umuforomokazi ngo yahise ahamagara ubuyobozi bw’ishuri arabubimenyesha, umwana aza ku ishuri, ubuyobozi butangira gushaka uburyo bwahamagara ababyeyi be ngo baze babiganireho, umwana aganirizwe akomeze yige adafite ikibazo.

Ati: “Umwana ashobora kuba hari uburyo yamenyemo ko turi gushaka ababyeyi be, kuko yaraye mu kigo bukeye arahirirwa, iryo joro aratoroka, aca ahantu hangiritse kuri senyenge zihari ku ruzitiro rw’ishuri yibese abazamu. Ntitwamenya isaha yagendeyeho ariko twakeka mu rukerera  rushyira ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025, kuko amakuru twayahawe n’abana bararana babyutse bakamubura.’’

Avuga ko nk’ishuri bihutiye kubigeza ku buyobozi bw’Umurenge.

Uyu muyobozi anavuga ko banagize impungenge ko yaba ahubwo yagiye kuyikuramo, byanamuviramo ko imuhitana bakazayoberwa irengero rye, ahamagara nyina w’umwana amubwira ko na we atazi aho umwana ari, ariko ko  yamutelefonnye bakavugana, akamubwira ko yatorotse ishuri.

Mushimiyimana ati: “Uwo mubyeyi namwatse nimero avuganiraho n’umwana arayimpa nyitelefonnye ntiyacamo twongeye kumubaza na we avuga ko baherukana icyo gihe, ayicishamo nticemo. Twagira ngo tumuhumurize agaruke ku ishuri, n’ababyeyi baze tumubaze iyo nda ari iy’amezi angahe, uwayimuteye n’ibindi tunamuhumuriza ngo yige neza nk’ibisanzwe.’’

Avuga ko, nk’ishuri bakomeje gukorana bya hafi n’ababyeyi be n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ngo hamenyekane aho uwo mwana ari, niba koko atwite n’uburyo yagaruka ku ishuri ngo akomeze amasomo atekanye.

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025, Imvaho Nshya yahamagaye nyina w’umwana, Nyirahagenimana Thérèse avuga ko na we atazi aho ari kuko yahamuhishe, ariko bavugana akanamubwira ko azaza, ndetse yamubwiye ko nta wundi muntu ashaka ko bavugana.

Ati: “Turavugana kuri telefoni ariko ntambwira aho ari kuko  ngo atinya se. Yambwiye ko yatorotse ishuri kuko atwite inda y’amezi 2, yayitewe n’umusore  aramumpisha, ko ashaka kuza mu rugo ariko atinya guhinguka mu maso ya se, kandi ko yazayibyara bakwemera kumurihira agakomeza ishuri.’’

Uwo mubyeyi avuga ko umwana yamubwiye ko amugeraho hagati yo ku wa Kane no kuri uyu wa Gatanu, na we akaba yaramumaze impungenge ko naboneka nta kibazo azagira kuko yamaze kubiganiraho na se.

Avuga ko  ahangayikishijwe n’aho umwana we  ari n’uko abayeho, kuko yahamagaye mu miryango bose bakamubwira ko atigeze ahagera.

Ati: “Ikibazo nkikimenya sinigeze ngira ubuyobozi nkibwira kuko nagira ngo mutware gahoro mbone angezeho. Mfite impungenge ko uko gukomeza kutavuga aho ari ashobora kuhahurira n’ingorane zatuma ayikuramo ikaba yanamuhitana ntituzamenye aho yaguye, ngasaba ubuyobozi ko iyi minsi 2 yampaye nishira atangezeho buzamfasha kumushakisha.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent yabwiye Imvaho Nshya ko bakurikiranira hafi iby’iki kibazo, bagiye kureba  umubyeyi bakavugana uburyo yava aho amubwira ari, iminsi 2 umwana yatanze nishira ntaboneke, ari bwo bazatangira kumushakisha nk’ubuyobozi bakaniyambaza izindi nzego.

Ati: “Icyo tugiye gukora ni ukureba uko umwana yaboneka. Nyina natubwira ko yabonetse tuzamuhumuriza, tumuganirize, tumwumvishe ko gutwita atari Isi imuguyeho, ko bitazanamubuza kwiga cyangwa gutegura ejo he heza, anatubwire uwamuteye iyo nda,turebe icyakurikiraho mu rwego rw’uburenganzira bwe n’ubw’uwo atwite.”

Umuyobozi wa ES Rangiro avuga ko babyutse basanga umwana yaraye atorotse
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Sebazungu says:
Mutarama 25, 2025 at 6:01 am

Uko byasa José birashoboka ko Yaba ari kuwa muteye iyonda kandi gutoroka nubwoba nisoni ariko nimubona muzirinde kumuhata ibazo byishi kuko mukobwa w,imyaka 22 sumwana uyobewe kwifatira imyanzuro doreko avugako a Shaka kubyara umwanawe ubundi agakomeza kwiga nyuma buvuzeko nabikoze abishaka yumvaga akeneye umwana ngewe ndumva mwamureka Akita kumwana.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE