Bafite impungenge zo kurohama mu kiyaga cya Burera kubera ubwato bushaje

Bamwe mu baturage bimuwe mu birwa byo mu kiyaga cya Burera, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubwato bw’ibiti bushaje bakoresha bajya kubyaza umusaruro ubutaka bwabo basizeyo, bagasaba inzego bireba kuba zabashakira uburyo bajya bambuka mu mazi bagiye guhingayo no gusarura.
Ni abaturage bo mu Mudugudu wa Birwa uherereye mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera bavuga ko kubera ko nta butaka bafite hakurya y’ikiyaga, bakomeje kujya gushakira amaramuko mu birwa aho bahoze, ariko ngo bafite impungenge ko umunsi umwe bazahatakariza ubuzima kubera ko ubwato bakoresha bushaje kandi ari bumwe bw’ibiti bakoresha ingashya.
Nsengiyaremye Evode yagize ati: “Kuko nta butaka tugira hano twimuriwe, bidusaba kujya guhinga mu birwa aho dufite ubutaka gakondo, ntiwakwirirwa wicaye hano ngo ubone ibigutunga, mu birwa ni ho duhanze amaso n’amaramuko.
Ntabwo twabona urukwi tutavuye mu birwa, gusa ikibazo dufite ni uko uburyo bwo kugerayo buhenze kandi bushyira ubuzima bwacu mu kaga, tugenda mu bwato bukoresha ingashya kandi bupakiye abantu n’ibintu.”
Yakomeje avuga ko bifuza ko Leta yareba uburyo ibakemurira ikibazo ikabashakira ubwato cyangwa bakabashakira ubutaka.
Mukankubana Dative ashimangira ko kuba bambuka mu bwato ari benshi nabwo butizewe ku mutekano buzoreka imbaga.
Yagize ati: “Ubu hari ubwo tubyuka saa kumi n’imwe tugiye guhinga mu birwa tugasanga hari abantu benshi, bamwe bakajya mu bwato ari nko guhebera urwaje ngo badakererwa, tugenda duhagaritse imitima, gutaha byo ni ikibazo gikomeye, gutaha, tuba dupakiyemo ibiribwa, inkwi na twe ubwacu, mbese umunsi umwe hari ubwo uzasanga twarohamye ari no mu masaha mabi kuko hari ubwo bigera na saa moya tutararangiza gutaha.”
Yongeyeho ati: “Nk’aborozi, ubu tuba dufite ibibazo byinshi cyane nk’aborozi ni yo tujya kuvana ubwatsi kuko ni ho twabuhinze , icyo gihe rero iyo ubuze uko ubigenza upfa kwiyahura mu bwato ukaza ubyigana n’abagenzi n’ubwatsi bwawe, baduha ubwato bwa moteri cyangwa se badushakire abashoramari bagure ubutaka bwacu tuzagure ahandi natwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, na we ashimangira ko koko ari ikibazo na bo kibahangayikishije kuba koko hari abaturage bajya mu bwato bw’ibiti bipakiyemo ku bwinshi butagira ubwishingizi, bakongeraho n’imitwaro yabo.
Yagize ati: “Ubu tugenda tuvugana n’abashoramari, ariko usanga bishyura amafaranga make, kandi inshingano z’umuyobozi ni ukureberera umuturage ntitwakwemera ko ahendwa rero, kuri ubu duheruka kuvugana n’abataliyani nkeka ko bazagaruka muri Werurwe 2025, twe tugomba kureba nonaha ndetse n’ejo none se niba umuturage bamuguriye ku giciro gito ntagire icyo akuramo byaba ari byo! Babona bitinda ariko bizakemuka, ku bijyanye n’ubwo bwato bw’ibiti byo rwose tubasaba kubicikaho.”
Kugeza ubu imiryango isaga 70 ni yo yakuwe mu birwa bya Burera, abo bose bakaba bifuza ko bafashwa gukomeza kwiteza imbere.

