Meteo Rwanda yavuze ko umwaka wa 2024 washyushye kurusha indi myaka

“Nihatagira igikorwa ubwo bushyuhe ntabwo buri bugabanyuke, burarushaho kwiyongera. Niba butwugarije gutyo mwakwibaza abandi bazadukomokaho uko bazaba bameze? Hari ibirwa bimwe amazi azamuka ku buryo mu minsi izaza bishobora kuzarengerwa.”
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu (Meteo Rwanda) Aimable Gahigi, aho yagaragaje ko ubushyuhe Isi yahuye nabwo mu mwaka ushize wa 2024 butigeze bubaho mu mateka y’Isi.
Aha yagaragaje ko ubushyuhe bwiyongereyeho dogere selisiyusi 1.55, kandi ko hatagize igikorwa Isi yahura n’akaga, nk’uko bishimangirwa n’ubuseswnguzi bwakozwe ku bipimo by’icyegeranyo kigaragaza uko ikirere cyari cyifashe (State of Climate) mu 2024.
Ibipimo biba byafashwe umwaka wose bigereranywa n’ibipimo by’igihe kirerekire by’imyaka irenga 40 kugira ngo harebwe uko uwo mwaka wari umeze.
Ibyo bipimo bihera ku rwego rwa buri gihugu kikagaragaza uko ikirere cyari cyifashe umwaka wose, hagakurikiraho urwego rw’Akarere, nyuma hagatangwa ibipimo ku rwego rw’umugabane rugakurikirwa n’urwego rw’Isi.
Igipimo cya nyuma gitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (World Meteoligical Organisation).
Iryo sesengura rigaragaza ko ubushyuhe bwari ku kigero cyo hejuru mu 2024, ahanini bwatewe n’ubukana bw’ihindagurika ry’ibihe.
Gahigi agaragaza ko isesengura ryakozwe n’u Rwanda mu mwaka ushize, ryemeje ko washyushye, ubushyuhe bukaba bwarazamutseho dogere selisiyusi 1.55 mu gihe mu yindi myaka butazamukagaho izirenze 0.8.
Ati: “Mu Rwanda dukora iryo sesengura twasanze 2024 ari yo yari ishyushye, uretse ko twe tutararenza za dogere z’urwego rw’Isi rumaze kugeraho. Imwe mu mpamvu zatumye ubushyuhe bwiyongera harimo imihindagurikire y’ibihe ikomoka myuka ihumanya ikirere ikomoka ku bikorwa bitandukanye bya muntu.”
Akomeza avuga ko ibipimo Isi iriho bihangayikishije kandi mu myaka iri imbere Isi izakomeza kujya ahantu habi mu gihe bizaba bikomeje ndetse yugarijwe n’ibyago bishobora kuzatuma hari imijyi izimira burundu.
Ati: “Hari ibirwa bimwe amazi azamuka ku buryo mu minsi izaza bishobora kuzarengerwa. Ya mijyi tuzi iba ku nkengero z’ibiyaga cyangwa inyanja bizagenda bite? Ahantu hamenyerewe kuba hatwikiriwe n’uburubura ijanisha ryerekana ko hamaze kugabanyuka kandi ni ukubera ubushyuhe.”
Gahigi agaragaza ko imyuzure myinshi yibasiye ibice bitandukanye by’Isi itakomotse ku mvura ahubwo imvura igwa bigatuma hamanuka urubura rwashonze byahura bikongera ubukana bwa ya myuzure.
Avuga ko icyo Isi ikwiye gukora ari ugushyira mu bikorwa amazerano mpuzamahanga kuko bishobora kugabanya ibitera ubushyuhe kandi hakanashyirwaho ingamba z’igihe kirambye.
Uko imyaka igenda yicuma ubushyuhe bugenda bwiyongera ku Isi aho umwaka wabanjirije 2024, ubushyuhe bwiyongereyeho dogere selisiyusi 1.48.
Hari integuza ko hatagize igikorwa byanze bikunze ibyago biterwa n’ihindagurika ry’ibihe bizakomeza kuba byinshi.
