DJ Theo yitabye Imana ku myaka 41

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025, Theogene Nshimiyimana, wamenyekanye mu kuvunga imiziki ku izina rya DJ Theo, yitabye Imana, azize uburwayi.

Yaguye mu Bitaro bya Masaka, akaba yari afite imyaka 41.

Yavutse ku ya 22 Ukuboza 1983, akaba yari umwana w’ikinege mu muryango we.

Amakuru agera kuri Imvaho Nshya ni uko yitabye Imana nyuma y’amasaha make agajyanwe kuvurirwa mu Bitaro bya Masaka.

Theo yari amaze igihe arwaye indwara ya tifoyide, akaba ari no kuri ibyo bitaro yivurizaga.

Ni uburwayi bwari bumaze kumukomerera kuko atabashaga kumva no kuvuga ndetse ahumekera mu byuma bitanga umwuka (Oxygen).

Umuhanzi Mico The Best, akaba n’inshuti ya hafi ya nyakwigendara yabwiye The Newtimes, ko Dj Theo abaganga bamusanzemo indwara ya Diabete n’ibindi bibazo mu gifu.

DJ Theo yamenyekanye cyane mu bikorwa byo gufasha abahanzi, no gutegura ibitaramo, akaba yaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda.

Yakoranye n’abahanzi batandukanye ndetse n’aba DJs bamufatiyeho urugero mu gukora umuzika, bikaba byaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere uruganda rw’umuziki mu Rwanda.

DJ Theo kandi yamenyekanye mu gukorana n’inzu itunganya umuziki Ibisumizi Records,yashinzwe n’umuhanzi RiderMan

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE