Burera: Igikombe cy’inzoga y’Umunini kivugisha umugabo amangambure

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera cyane abo mu isantere y’ubucuruzi ya Kanyirarebe, iherereye mu Kagari ka Nyangwe, bavuga ko inzoga yitwa Umunini yenzwe mu ruvangitirane rw’amasaka n’ibindi byatsi ikomeje guteza umutekano muke mu miryango.
Abo baturage bavuga ko Umunini ari ikinyobwa kidasaba kunywa byinshi ngo kuko igikombe kimwe kivugisha umugabo cyangwa umugore amangambure ariko noneho byagera ku bagore bikaba agahomamunwa nk’uko bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya yasanze mu gasantere ku bucuruzi Kanyirarerebe bavuga.
Nsengimana Olivier (izina yahawe) yagize ati: “ inzoga bita Umunini hano muri kano Kagari ni kimwe mu bihungabanya umutekano haba mu mayira ndetse no mu ngo, umugore amara guhaga umunini ntatinye kwiyandarika, ukabona arabyina mu isoko, mu nzira mu ruhame mbese ubona ko yataye umutwe, hari n’abamara kuzinywa bakigira mu busambanyi n’abagabo batari ababo.”
Akomeza agira ati: “Hari bamwe mu bagore bawubyukiraho ngo bagiye gusogongera babone bajye ku kazi bikarangira amasuka bayasize ku muhanda bakigumira mu tubari, ibi rero ni bimwe mu bituma bashukwa n’Umunini, ntibibuke ko bafite abana n’abagabo umugabo yavuga rero ubwo umugore akamuta ku munigo rwose hano nta mugabo ukibaza umugore impamvu yatinze gutaha, ahubwo umugore abaza umugabo impamvu atatashye kare.”
Mukamurigo Egidia yagize ati: “Inzoga y’Umunini ikunze guteza impagarara hano kuko hari umugore n’umugabo kuri ubu bafitanye ikibazo kuri RIB, umugabo ashinjwa gutoteza umugore we bapfa ubusinzi kandi intandaro ni Umunini kuko ni cyo kinyobwa gihendutse hano kuko igikombe kigura amafaranga 500, ariko nibura abagabo babibiri kibamara inyota.”
Ati: “Ni kimwe n’umugore rero umugabo wamaze guhaga Umunini nta kindi gitekerezo agira uretse gutongana no kwiyenza kuri buri wese, umugabo n’umugore iyo bose bawusomye ntawe ushobora kwihanganira undi uretse kurwana, icyo gihe abana baraharenganira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile, avuga ko inzoga z’inkorano ziba zitujuje ubuziranenge ngo gusa icyo bakora nk’ubuyobozi ni ugukomeza kwigisha abaturage.
Yagize ati: “Ntabwo twari tuzi ko Umunini ari ikinyobwa gisindisha kugeza ubwo umuntu ata ubwenge agahungabanya umutekano, ubu rero ni urugamba turimo twigisha abaturage kwirinda ibisindisha, ikindi ni uko tugenda dushakisha ahantu hose bakora ibiyobyabwenge, ikindi ni uko kuri ubu twashyizeho za Clubs zirwanya ibiyobyabwenge, ahubwo bakitabira ibikorwa by’iterambere.”
Umunini ni inzoga yengwa mu masaka ngo kugira ngo ikare bashyiramo uruvangitirane rw’ibyatsi nk’umuravumba, umubirizi, pakimaya, amasukari n’ibindi iyi nzoga rero ngo irakunzwe muri Gahunga cyane ku masantere yayo anyuranye; ngo kuko itera uwanyoye imbaraga, kandi ikamara inyota vuba ku giciro gito, ugereranyije n’urwagwa n’izindi nzoga.
