Karongi: Abakorera mu isoko rya Rubengera barembejwe na mayibobo zibiba

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 22, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Rubengera mu Karere ka Karongi, bavuga ko barembejwe n’abana bigize mayibobo bararamo ku munsi w’isoko bakajya bashikuza ibyo bacuruza, bafata umwe hakaza bagenzi be bakabarwanya.

Abo bacuruzi bavuga ko iki kibazo kiri mu bidindiza iterambere ryabo kuko ngo nta mucuruzi ukibika ibicuruzwa bye mu isoko kubera gutinya abo bana.

Uwaganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Njye nkorera aha ku munsi w’isoko, ariko muri iri soko habamo abana bigize ibisambo bararamo ubundi bwacya bakazengereza abacuruzi. Ugira ngo ufashe umwe ntumenya aho abandi baturutse ugira ngo batumanyeho. Ni ikibazo gikomeye kuri twe abacuruzi.”

Umwe mu bayobozi b’iri soko utashatse ko amazina ye atangazwa aganira na Imvaho Nshya yagize ati: “Hari abana b’ibirara baturembeje, baraturembeje ni ukuri, baratubangamira cyane mu bucuruzi bwacu kuko baratwiba, bakadutera amabuye, iyo ufashe nk’umwe muri bo, bose barahurura bakagutera amabuye. Bigaragara ko ari abana bato bataye iwabo.”

Yakomeje agira ati: “Icyo tubona ni uko ari imiryango yabo bigaragara ko itabitayeho kuko batari bato, hari abari mu myaka 10 na 12 no munsi yayo. Ubwo rero bahitamo kuza muri iri soko, bakanararamo. Mbese babaye ibihazi bikomeye birenze n’abo bakuru banywa itabi.”

Yagaragaje ko iyo bagize uwo bafata bakamenya iwabo bakababaregera, usanga n’abo babyeyi ahubwo basa n’ababashyigikiye na cyane ko ari abana benshi.

Ati: “Ni igikundi cy’abana benshi utamenya umubare n’iyo ugerageje gufatamo nka babiri cyangwa batatu ukegera ababyeyi babo, ubona babarwanirira. Turasaba ubuyobozi kudufasha kuko birakabije.”

Undi yagize ati: “Hari ababyeyi basa n’abananiwe inshingano ugasanga ariho aba bana baturuka. Si rimwe cyangwa kabiri tugaragaza iki kibazo ariko cyabuze umuti. Turasaba ubuyobozi no kugera ku babyeyi b’aba bana kuko twe baratwiba twavuga bakenda no kudukubita.”

Umwe mu bana bigaragara ko aba ku muhanda wari hafi y’iri soko, akaganira na Imvaho Nshya, yahamije ko ahora aho kuko iwabo nta mafunguro aba ahari.

Ati: “Njyewe nza hano kubera ko nta yandi mahitamo mba mfite rwose. Mu rugo nta kintu kiba gihari ariko ntabwo niba iby’abaturage, ahubwo ntegereza umpa ikiraka nkamutwaza ibyo yahashye. Ni byo hari abana babi ariko si bo. Twasaba ababyeyi kumenya inshingano zabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerard yabwiye Imvaho Nshya ikibazo cy’abo bana barara mu isoko bakiba imyaka y’abacuruzi ntacyo yari azi icyakora agaragaza ko agiye kugikurikirana mu maguru mashya.

Yagize ati: “Icyo kibazo cy’abo bana barara mu isoko ubundi bakambura abacuruzi ntabwo twari tukizi ariko turagikurikirana tumenye impamvu bata iwabo ndetse n’impamvu abo babyeyi babashyigikira.”

Yagaragaje ko umubyeyi aba akwiriye kwita ku burere bw’abana be cyane ko ari bo Rwanda rw’ejo hazaza.

Mayibobo zibangamiye abacuruzi kuko zibiba.
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 22, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE