Musanze: Bakusanyije miliyoni 1 Frw ngo bahabwe amashanyarazi baraheba

Abaturage bo mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, bararirira mu myotsi nyuma y’uko bamaze imyaka irenga ibiri bakusanyije inkunga yo kugira ngo bahabwe amashanyarazi ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Aba baturage bagize imiryango 54, bavuga ko bakusanyije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe, ariko ngo Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG) cyabijeje kubagezaho amashanyarazi mu myaka ibiri ishize nticyabafashije
Mu buhamya bwabo, bagaragaza ko bamaz eimyaka myinshi cyane nta mashanyarazi mu gihe agenda akwira mu bindi bice by’Igihugu, ndetse n’aho ashobora gufatirwa kuri bo atari kure cyane.
Iyo miryango igera kuri 54 yo ngo babazwa ni uko batakiye ubuyobozi kenshi bagezweho umuriro ariko ntibawubone no mu gihe bagaragaje ubushake n’imbaraga zabo, aho buri muryango watangaga amafaranga ibihumbi 20.
Gusa ngo nyuma ubuyobozi bwa REG bwaje kubabwira ko buzakoresha amapoto bataguze, ariko na byo ngo barategereje ngo bikorwe baraheba.
Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Cyabararika, avuga ko ubuyobozi butahaye agaciro ka kiriya gikorwa abaturage bakoze bagerageza kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati: “Hashize igihe cy’umwaka tuguze ibiti by’amapoto ngo duhabwe umuriro, iki kibazo twakibwiraga ubuyobozi bw’inzego zose uko zidusuye. Yemwe hari n’abadusinyiraga ngo tujye kuri REG twagerayo tukabura ubufasha. Buri rugo rwikuye ibihumbi 20 Frw, ubwo ni make? Niba twiyemeje kwishakamo ibisubizo, ubuyobozi bujye bwihutira kuduha ubufasha kuko hari bamwe baduteragirana none duheze mu kizima.”
Nyiramana Odette na we wahinduriwe amazina, yagize ati: “Twiguriye amapoto n’insinga zitwara umuriro w’amashanyarazi, ahubwo nyuma y’uko hari abayobozi batugiriye inama yo kwishakira ibikoresho byarangiye REG ivuze ko tugomba kugura amapoto yabo. Kandi nta bushobozi twabona yo kugura ziriya zabo kuko numvise ngo zirahenda cyane. Imyaka ibaye 2 dusiragira kuri REG no ku Murenge wa Muhoza ubu amaso yahezemu kirere.”
Yakomeje agaragaza ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bituma bagorwa no gushyira umuriro muri telefoni zabo, bakishyuzwa amafaranga 200 uko bagiyeyo banakoze n’ingendo.
Ikindi kandi serivisi zose zisaba umuriro w’amashanyarazi ntizibegereye, kandi abana babo ngo bagorwa no gusubiramo amasomo. Mu zindi ngaruka harimo kuba abasore n’inkumi bo muri ako gace babura amahirwe y’imirimo, ugasanga bigira ahari amahirwe y’umuriro w’amashanyarazi.
Ubuyobozi bwa REG mu Karere ka Musanze bwo buvuga ko abaturage baguze amapoto atujuje ubuziranenge, ibintu ngo bishobora guteza impanuka biturutse kuri yo.
Umukozi wa REG muri ako Karere Batangana Regis, yizeza abaturage ko amafaranga yabo bazayasubizwa, kandi n’umuyoboro ukazabageraho nyuma yo kuvufgurura ubegereye bazafatiraho na wo washaje, kugira ngo n’ubushobozi bw’uwo muriro buzabe buhagije.
Yagize ati: “Ikibazo cya bariya baturage bishyize hamwe ngo babone umuriro w’amashanyarazi muri Cyabagarura kirazwi, ariko nanone kariya gace gafite umuriro muke. Turimo gushaka uburyo umuyoboro ugana hariya wavugurwa, ibi rero biterwa n’amapoto ashaje bamwe mu baturage bagiye bishingira. Nyuma yo kuvugurwa rero bazahita bacanirwa kandi mbizeza ko n’amafaranga yabo bazayasubizwa.”
Kugeza ubu mu Kagari ka Cyabararika habarurwa ingo 200 zifite umuriro w’amashanyarazi mu gihe izindi zisigaye ziba mu icuraburindi aho bamaze imyaka irenga 50 babone amashanyarazi ahandi iwabo ari nk’umugani.