Karongi: Barishimira ko baruhutse ingendo ndende bakoraga bajya gushaka amazi

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Rugabano, Umudugudu wa Kamonyi, barishimira ko bahawe amazi meza bagaca ukubiri no gukora ingendo bajya gushaka amazi nayo y’ibirohwa.

Ubwo baganiraga na Imvaho Nshya abo baturage bavuze ko mbere barwazaga indwara zitandukanye zaterwaga n’umwanda ariko ubu bakaba bafite umugezi ubaha amazi uko babyifuza.

Umuturage witwa Siphora Murekatete utuye muri uyu Murenge wa Rugabano aganira na Imvaho Nshya yagize ati: “Mbere tutari twahabwa amazi meza, twajyaga kuvoma epfo iyo mu mibande tukavoma amazi mabi, twakoraga urugendo rurerure yewe bikanatuviramo kurwaza indwara ziterwa n’umwanda.”

Yakomeje agira ati: “Ubu ni amahirwe, amazi yaratwegereye, ntabwo dukora urugendo kuko araza tukavoma. Byavunnye amaguru abana bacu natwe ubwacu.”

Uwarwazaga impiswi yagize ati: “Abana banjye natwe ubwacu mu rugo twari twarazahajwe n’indwara z’umwanda noneho abana bo bikaba akarusho ariko ubu kuva twabona amazi, tumeze neza. Turashima Leta yacu y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yita ku baturage.”

Undi muturage utuye ku Musozi wa Kabivunge na Kangenge, yabwiye ko Imvaho Nshya ubu batazi Impiswi.

Ati: “Ubu abaturage duturiye hano kuri uyu musozi, ntabwo tuzi indwara z’umwanda rwose. Mu myaka itanu ishize tubonye amazi meza. Twaciye ukubiri n’izo mpiswi n’izisa nazo. Turashima Leta yacu y’u Rwanda yatwibutse ikaduha aya mazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Rugabano Ndacyayisenga Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko mu bice byinshi by’Umurenge abaturage bafite amazi meza cyane ko bageze kuri 90% by’ingo zifite amazi meza.

Yagize ati: “Abaturage bacu hafi ya bose bafite amazi meza, bavoma badakoze ingendo zibarushya. Ubu turishimira ko tugeze ku kigero cya 90% by’ingo zifite amazi kandi naho atari yagera mu gihe gito azabageraho kuko intego ari ukugira 100%.”

Abaturage mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Mucyimba, mu Karere ka Karongi ni bo bishimira ko bahawe amazi meza bakava ku biziba banywaga bikabatera indwara zo mu nda.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE