Rusizi: Uwari umwana wo mu muhanda ugeze mu yisumbuye asabira abakiwurimo kuwukurwamo

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Nyuma y’uko atangiye ubuzima bwo mu muhanda n’ingorane zabwo afite imyaka 5 gusa, Byiringiro Vénant avuga ko afite inzozi zo kuzaba umuganga cyangwa umunyamakuru ukomeye agamije cyane cyane kwita ku buzima bw’abana bo mu muhanda.

Byiringiro yiga mu mwaka wa 5 w’ubuforomo muri GSO de Butare agaruka ku buzima bubi yanyuzemo bwo mu muhanda, asaba Leta n’abihayimana kurushaho kwita kuri abo bana kubera imibabaro myinshi bahagirira, akenshi batiteye.

Byiringiro w’imyaka 18, wo mu Kagari ka Pera, Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, akaba ari uwa 10 mu bana 11 iwabo babyaye, abariho bakaba 6, yemeye gusangiza abandi ubuzima bwe bwo mu muhanda n’uburyo yabuvuyemo.

Aganira na Imvaho Nshya, yavuze ko ababyeyi be bakibana bagiye kuba i Kamanyola muri RDC, babyarirayo abana 5 bose bapfa, uwa 6 ni we wenyine wabayeho, bakavuga ko bashobora kuba barabarogaga, bagaruka iwabo mu Bugarama, ariko umugabo byaramunaniye kubyakira, ashaka kubiziza umugore, avuga ko adashaka umugore ubyara apfusha.

Ati: “Bagarutse ino babyara abana 5 nanjye ndimo, twese tubaho, ariko amakimbirane agenda yiyongera, papa avuga ngo ntashaka gukomeza kubana n’umugore ubyara apfusha, nijoro bakarara mu nduru, mfite imyaka 5 mbona ntahaba, mpitamo kujya mu muhanda, nsanga abandi bana bagenzi banjye bawubagamo turenga 30, tubaho ubuzima bubi cyane, turihangana kuko nta yandi mahitamo twari dufite.’’

Avuga ko batangiye gukora ibikorwa bibi kubera ubuzima bubi babagamo, bakiroha mu bikorwa bibi birimo ubujura.

Ati: “Icyo gihe twararaga mu miferege y’umuhanda ku buryo nta wundi wagombaga kuhamenya, kandi ikibabaje ni uko twabaga dufitemo n’abakobwa, twese turarana. Utubonye atuvugiriza induru, udufashe adukubita, tubura urukundo rw’abantu natwe twumva turiyanze, turya ibisigazwa by’ibiryo byuzuye imyanda twatoraguraga mu ngarani n’ahandi habi, tukarwara cyane.’’

Icyo gihe cyose akaba yari yarazinutswe gusubira iwabo, ababyeyi be batitaye kumenya aho ari, yumva ngo n’abavandimwe be yahasize bariho nabi cyane.

Yagize ati: “Ngeze ku myaka 8 ntaratangira ishuri, twagiye kwambutsa forode kuko twazigezaga ku mugezi tukiri muri Congo tukaziha abazizana mu Bugarama badutegereje, tugezeyo dufatwa n’ibigabo by’ibirara byaho, bidutegeka kunywa urumogi, ko utarunywa ngo arusinde bamwica.’’

Uko ubuzima bwarushagaho kuba bubi ni nako bakazaga ubugome, bagura inzembe, ibikwasi n’inshinge, bakajya bambura abantu amatelefoni, n’ibindi babanje kubajomba no kubakeba.

Akomeza avuga ko umugore bambukirizaga ibintu mu buryo bwa forode, yaje kumufata muri batanu yashyize mu ishuri bakiga bataha mu miferege y’umuhanda, yiga nabi kandi yari umuhanga, avamo, agarukamo kugeza ubwo yageze mu wa 6.

Byiringiro asobanura ko umugabo bigeze gutera amagi mabisi ari mu modoka ye, bakamukebagura n’inzembe, bakamwambura telefoni n’agakapu karimo amafaranga 300 000 yamubonye akamumenya, yamuhamagaye yibwira ko agiye kumukubita, we amubwira ko ashaka kumujyana iwe, akamukura mu muhanda.

Ati: “Yaranjyanye mba iwe, amfata neza rwose, amfasha kwiga, anabwira iwacu ko amfite yifuza ko baza kuntwara, barabyanga, nza gutsinda ikizamini cya Leta gisoza abanza, abwiye papa ngo andihire aho bari banyohereje, avuga ko nta mafaranga afite, ngaruka kuri Saint Paul Muko aho nigaga, ntangiye mu wa mbere w’ayisumbuye COVID-19 ije, habaho guma mu rugo mbura urugo njyamo nisubirira mu muhanda.”

Byiringiro avuga ko ubuzima bubi bwo mu muhanda yabayemo atarondora ibyabwo ngo abirangize, ariko ko yageze mu wa 2 n’ubundi akarivamo, ariko arigarurwamo n’ubuyobozi bw’ikigo cya GS Saint Paul Muko, bwashakishije abana bose bo mu muhanda akabagarura, abashakira ababarihira amashuri.

Musenyeri Edouard Sinayobye wa diyoseze gatulika yabishyizemo imbaraga cyane, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, bakura mu muhanda abana 650 babashyira mu ishuri.

Byiringiro ati: “Natsinze icya Leta ndi umuhanga cyane banshyira mu ishami ry’ubuforomo muri GSO de Butare, ubu ndi mu wa 5. Sindenga 5 ba mbere n’amanota ari hejuru ya 80. Ni jye munyamakuru w’ikigo amakuru yose ndamuka nyabagezaho.’’

Yunzemo ati: “Nifuza kuzagera ku rwego rwo kuba muganga ukomeye w’indwara zo mu mutwe, ngakurikirana imibereho y’abana bo mu muhanda, cyangwa nkaba umunyamakuru nkajya mbakorera ubuvugizi kuko baracyahari kandi babaho nabi cyane bigatuma bangirika mu mitekerereze.”

Avuga ko abenshi bajya mu buzima nk’ubwo bubi kubera imibanire mibi y’ababyeyi babo, agasaba Leta guhangana bikomeye n’ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo kuko kigabanyutse n’abana birirwa biga ubugome mu muhanda bagabanyuka.

Musenyeri Edouard Sinayobye asaba buri wese w’umutima w’impuhwe kumva neza ibibazo by’aba bana, bagaharanira kubakuramo bakarererwa mu miryango.

Ati: “Nta mahitamo yandi dufite, tugomba kwereka aba bana umutima wa kimuntu, umurikiwe n’ivanjili. Tukabakunda, tukabagira abacu, tukabakura muri buriya buzima butari bubi kuri bo gusa kuko natwe ingaruka zabwo twazazibona byanze bikunze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, ashima ubufatanye bw’Akarere na Diyoseze gatolika ya Cyangugu bwatumye abana 650 bava mu muhanda bashakirwa byose, bariga, bahindura ubuzima, agashimira n’ababyeyi bakiriye bamwe muri bo.

Ati: “Haracyari abandi bana tubona mu muhanda bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo amakimbirane mu miryango. Turasaba inzego zose, n’ababyeyi b’umutima guhaguruka tugafatanya gukura aba bana muri buriya buzima.”

Byiringiro Vénant avuga ko yavuye mu muhanda burundu, gusa n’ubundi ngo ababazwa n’uko ababyeyi babo bongeye kubata bakigira gutura mu Karere ka Nyagatare, bakaba bibana mu nzu ari abana 3 gusa, agasaba ubuyobozi kurushaho kubitaho.

Byiringiro Vénant ari kumwe na Musenyeri Edouard Sinayobye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo wungirije Uwimana Monique
Abana 650 bakuwe mu muhanda ku bufatanye bw’Akarere ka Rusizi na Diyoseze gatulika ya Cyangugu
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE