Karongi: Uko inka ya Girinka yamugobotse ahuye n’imvune ikomeye

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umubyeyi witwa Nakuze Josephine w’imyaka 70 y’amavuko aravuga imyato inka yahawe muri gahunda ya Girinka mu myaka 10 ishize, ikamugoboka mu gihe yari ageze ahakomeye ubwo yahuraga n’imvune idasanzwe mu myaka itanu ishize.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo Nakuze yahawe inka ya Girinka, bidatinze itangira kubyara ndetse imuha n’amata, ku buryo ari yo yari imubereye isoko rukumbi y’iterambere ry’urugo rwe.

Mu 2019 yaratsikiye, igufwa ryo mu kaguru riracika, biba ngombwa ko ajya mu bitaro igihe kinini ariko birangira ryanze guterana kubera izabukuru.

Uyu mubyeyi utuye mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yashimangiye ko igihe yari ageze mu kangaratete inka ya Girinka ari yo yamuhumurije kuko yamuhaye amata, imuha ifumbire byose byavuyemo n’amafaranga yamufashije mu bitaro.

Aganira na Imvaho Nshya, Nakuze yagize ati: “Iyi nka bayimpa hashize imyaka nka 10, ariko uburyo bayimpayemo ni bwo bwanshimishije. Nari naherekeje umwana kwa muganga ngiye kumva numva ngo ngwino ujye gufata inka numva ndatunguwe cyane ariko ibisubizo birwaniramo.”

Avuga ko iyo nka yasanze ari umukene atabasha kurihira abana ishuri, kubishyurira Mituweli no kwikemurira ibindi bibazo bya buri munsi, ariko ngo akibona inka ubuzima bwarahindutse.

Avuga ko nyuma y’igihe gito inka yahawe yahise ibyara inyana ya mbere akayigurisha, maze amafaranga avuyemo arayikenuza. Inka yongeye kubyara inka ya kabiri arayitura ariko iya gatatu yabyaye yo ngo yamufashije kuvugurura inzu atuyemo.

Inka yamubereye inshungu ubwo yavunikahga mu gihe Isi yari igiye no guhura n’icyorezo cya COVID-19 kandi nta n’akazi k’amaboko yashoboraga gukora kubera ko yari arembye cyane.

Agaragaza ko iyi nka yamureze ndetse ikanamufasha kwivuza, ati: “Ubu undeba nta vuriro ntagezemo ndimo kwivuza, byose nabifashijwemo n’iyi nka kuko mu kaguru bashyizemo icyuma nkajya mpora kwa muganga. Ariko binyuze mu mafaranga y’ifumbire n’amata yayo narorohewe.”

Nakuze Josephine yishimira ko Girinka imuha amasaziro meza

Avuga ko bakamaga litiyo enye ku munsi, abana bakanywaho andi akagurishwa. Nanone kandi ifumbire yabonaga yashoboraga kuyikuramo amafaranga y’u Rwanda asaga 10.000 uko binuye.

Ati: “Ayo mafaranga rero yamfashije mu kwivuza no gukomeza kwita ku muryango.”

Nubwo Nakuze atarakira, yishimira ko gahunda ya Girinka ari yo yakomeje kumubera isoko y’imibereho myiza kugeza uyu munsi.

Bamushyize icyuma mu itako kugira ngo gifate itako biranga kikajya kimukomeretsabiba ngombwa ko bagikuramo, ubu akaba asabwa kuya kwa muganga inshuro eshatu mu cyumweru.

Akarere kamuhaye imbago ebyiri agenderaho ndetse aherutse gushyirwa no mu cyiciro cy’abafite ubumuga.

Uyu munsi afite inka imwe y’ikimasa yashumbushijwe nyuma yo kubura inka ya mbere yamubyariye kenshi, ubu akaba abona umusaruro w’urutoki binyuze ku ifumbire ashyira mu nsina ze ifumbire isagutse akayigurisha.

Uyu munsi yamaze koroza umwuzukuru we, ndetse ngo Girinka yanamufashije kuvugurura inzu ye mu bushobozi bwagiye buboneka.

Girinka ni gahunda nyarwanda ikomeje gufasha imiryango itishoboye kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi. Ni gahunda yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu myaka ikabakaba 20 ishize.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE