Rugabano: Barifuza umuriro w’amashanyarazi ukabafasha kwihangira imirimo

Abaturage bo mu Murenge wa Rugabano, Akagari ka Mucyimba Umudugudu wa Kamonyi mu Karere ka Karongi, barasaba guhabwa umuriro w’amashanyarazi bagakomeza kugira ibikorwa by’iterambere nk’abandi.
Abo baturage bavuga ko bagorwa no kogoshesha abana babo, kurahurira muri telefone zabo n’ibindi bagashimangira ko baramutse bahawe umuriro w’amashanyarazi byabafasha no mu iterambere ryabo n’urubyiruko ruhaturiye rukabasha kwihangira umurimo.
Uwahawe izina rya Mutoni Annonciata yagize ati: “Ikibazo cy’umuriro cyo rwose kiratubangamiye kuko nk’ubu dore mfite abana kujya kubogoshesha binsaba urugendo rw’iminota nka 30. Telefone nayo kugira ngo nyirahuriremo binsaba urundi rugendo.”
Yakomeje agira ati: “Kuba tunaturanye n’Umurenge wo ukaba ucana ariko twe tudacana tubifatamo ikibazo kandi twarabibamenyesheje ntihagire icyo dusubizwa.”
Undi muturage wiswe Nyirinkindi yagaragaje ko hari urubyiruko bafite rwari rukwiriye kubyaza umusaruro umuriro w’amashanyarazi udahari nawe ahamya ko ubuyobozi buzi ikibazo cyabo.
Ati: “Ikibazo cy’umuriro twarakivuze ubuyobozi burakizi, ariko batubwiye ko muri gahunda yo gusubukura hagiye hasigara natwe bazaduha, ariko iyo turebye ahantu hose hatuzengurutse amapoto yarahageze ariko hano harasigara.
Yakomeje agira ati: “Turasaba ubuvugizi ko natwe batwibuka natwe tukaba twabona umuriro nk’abandi. Tukaba twakora imirimo igiye itandukanye kuko ubu ntawe ushobora gukora umwuga w’ububaji, gusudira kandi ibyo bigenda bikenerwa mu buryo bwo kwiteza imbere.”
Aba baturage bagaragaza ko ahantu hadafite umuriro ari igice kimwe cy’Umudugudu wa Kamonyi cyegereye umusozi wa Kabivunge na Kanenge mu Murenge wa Rugabano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge Rugabano Ndacyayisenga Emmanuel yagaragaje ko hari gahunda yo kubafasha kubona umuriro w’amashanyarazi no gukurikirana ikibazo cy’abari bafite imirasire y’izuba idakora.
Yagize ati: “Nk’uko mubizi gahunda ya Leta ni uko buri Munyarwanda wese agira uburyo bwo gucana aho bishoboka bagakoresha imiyoboro migari no kubagezaho umuriro ariko aho biba bitarashoboka hari ubundi buryo bwo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi hifashishijwe ingufu z’izuba no kuri izo ngo rero byari byakozwe ariko icyo kuba hari abatazifite cyangwa bakaba barabuze amafaranga yo kwishyura ni ikibazo twakurikirana.”
Yakomeje agira ati: “Icyo twabizeza kandi ni uko na bo bazabona umuriro w’amashanyarazi kuko bashonje bahishiwe, kuko gahunda yo kuzabaha umuriro irahari nko mu mwaka utaha.
Mu Murenge wa Rugabano hari umuyoboro w’amashanyarazi uri kubakwa bitezeho guha amashanyarazi izindi ngo, ukongera 2% by’ingo zifite umuriro kuko kugeza ubu mu Murenge wa Rugabo bari kuri 50.5%.
