Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yayoboye Inama Nkuru y’umutekano yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), muri Polisi y’Igihugu (RNP), mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) n’izindi nzego z’umutekano.
Inama nk’iyi yaherukaga guterana muri Nzeri umwaka ushize.


















