Karongi: Abarembejwe no kurwaza impiswi barasaba kugobokwa

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 19, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera bagowe no guhora barwaza impiswi kubera kutagira amazi meza, basaba Leta kubagoboka nibura bakabona udukoresho tuyungurura amazi y’imvura (filtre) mu gihe batarabona amazi yo ku ivomo.

Aba baturage bagaragaza ko iyi ndwara y’impiswi ku bana babo akenshi ituruka ku mwanda uterwa no kunywa amazi mabi.

Mutima Analea, umwe mu barwaje impiswi, yagize ati: “Umwana wanjye arwara impiswi kenshi kubera amazi mabi dukoresha. Turavuza ariko kubera ko ubudahangarwa bw’umwana ari buke, bikaba iby’ubusa. Baramutse baduhaye ‘Utuyungiro tw’amazi’ ahari byadufasha kuko twajya tuyateka, hanyuma tukayayungurura.”

Undi yagize ati: “Ndwaza inzoka ariko ntako mba ntagize. Kubera gukoresha amazi mabi tuvoma mu masoko, bitubera imbogamizi kuko nta yandi mahitamo tuba dufite. Abenshi mu baturanyi banjye barwaje impiswi. Turasaba ko ubuyobozi buduha ibidufasha kuyungurura amazi kugira ngo mu gihe ameza adahari tujye tubasha kwirinda izo ndwara ku bana bacu.”

Mukamuhire Claudine, Umujyanama w’Ubuzima ukorera mu Mudugudu wa Kabazi, Akagari ka Nyarugenge, mu Murenge wa Rubengera, na we yagaragaje ko ikibazo cy’abana barwara impiswi gihari ndetse ko n’abana benshi yakira ari bo baba biganjemo.

Yagize ati: “Ikibazo cy’impiswi ‘Diarrhea’ ku bana kirahari ariko twasanze giterwa n’uko abaturage bo hasi badafite amazi ahagije bigatuma bakoresha amazi mabi. Mwadukorera ubuvugizi ababyeyi bagahabwa ‘Utuyungiro tw’amazi’ kuko bizabafasha kuyirinda.”

Yagaragaje kandi ko batanga inama uko bashoboye nk’Abajyanama b’Ubuzima, ariko ikibazo cy’amazi meza ngo gikomeza gutuma batabasha kugira isukura rihagije.

Yagaragaje ko hari abaturage bahawe utuyungurura amazi, ariko ngo umubare wabo uracyari muto.

Ati: “Iyi ni indwara ikira iramutse yitaweho gusa kugira ngo irandurwe burundu hakenewe gufata ingamba zindi harimo no guha abaturage bose ‘Utuyungiro tw’amazi’.

Hari abaduhawe ariko usanga baduha nka batatu cyangwa babiri kandi abo ntabwo baba bahagije. Barebe no ku baturage bo hasi.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Umuhoza Pascasie, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo bakora nk’ubuyobozi ari ugukomeza gushishikariza abaturage kunywa amazi atetse, cyane ko baramutse bakoresheje ubwo buryo byabafasha kabone nubwo nta dukoresho tuyungurura amazi baba bafite.

Yagize ati: “Mu bikoresho umuturage yabura ubuzima bwe bugakomeza kugenda neza na filtre irimo. Mu rwego rw’isuku n’isukura no kunywa amazi meza bajya bayateka. Kandi ni uburyo bwa mbere bwizewe bwatuma banywa amazi meza.”

Yashimangiye ko ubuyobozi buzakomeza kubagezaho ibikorwa remezo birimo n’iby’amasoko ariko bakwiye kujya bakoresha n’uburyo bafite budahenze, mu guharanira imibereho myiza.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 19, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE