Karongi: Umuco wo gushyingira umukobwa agaherekezwa n’inka wazatera kugumirwa

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 18, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, bavuga ko bishimira umuco wo guha inka umukobwa ugiye gushyingirwa akayitwara hamwe n’ibirongoranwa ndetse ko aba ari intangiriro nziza bamuhaye mu rugo rwe rushya, ku rundi ruhande ukazateza kugumirwa.

Aba baturage bavuga ko umukobwa washyingiwe, atwara ibintu bitandukanye mu rugo rwe rushya birimo inka, matela ye n’iya nyirabukwe, ikirago, indobo n’igitenge cya nyirabukwe, agasabwa kujya gusasira nyirabukwe igitanda cye ibizwi nk’impore mugongo wampekeye umugabo, ndetse akanasasa igitanda cye n’umugabo we.

Bavuga ko kandi nyuma yo gusasira nyirabukwe, nawe amufata akaboko akamujyana mu murima akamuha iyogi ryo guhingamo nk’ishimwe ibyo bita iteto, nko kumutekesha kuko aba amubereye umwana mwiza.

Uwaganiriye na Imvaho Nshya wo mu Murenge wa Rugabano yagaragaje ko umukobwa wishyingiye aba ahombye kuko ngo nyuma y’umwaka atangira gukubitwa n’ubukene nyamara uwashyingiwe akabaho neza kubera ibyo yatwaye.

Yagize ati: “Muri aka gace umukobwa wishyingiye (umutombowe/ Ucikiye), aba yihemukiye kuko nyuma hano umukobwa arashyingirwa agatwara inka, n’ibindi yahawe n’ababyeyi kandi buriya uwatombowe iyo hashize  nk’umwaka umwe atangira kugorwa n’ubuzima naho uwakoze ubukwe we kubera ibyo aba yahawe n’iwabo aba ameze neza kuko aba yarahawe intangiriro”.

Undi yagize ati: “Njye maze gushyingira abakobwa bane (4), buri wese namuhaye inka atwara kandi mbikora nk’umuco wacu hano ikindi bikaba kumuha intangiriro y’ubuzima bwe n’umuryango we, ni umuco tubona ntacyo udutwaye rwose kuko ni ugufasha umukobwa n’umugabo we gutangira ubuzima bafite aho bahera.”

Umukobwa wahawe inka utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Urugo rwanjye rumaze imyaka ibiri, njya gushyingirwa papa yampaye inka, ntwara matela ya mabukwe n’igitenge nawe ampa umurima wo guhingamo. Ntabwo navuga ko nahombye kandi nashimiye ababyeyi banjye. Nabonye ifumbire ndetse mbyaye mbona amata. Ni umuco mwiza rwose.”

N’ubwo bimeze gutyo, hari bamwe mu baturage bagaragaza ko n’ubwo ari umuco mwiza, hari ubwo ubangamira bamwe badafite ubushobozi bigatuma abakobwa babo batabona abagabo bifuza cyangwa bakababenga kubera ko badafite aho bakura, ibi binashimangirwa n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Rubengera Ndacyayisenga Emmanuel.

Uyu muyobozi agaragaza ko uyu muco batawemera ndetse ko bashishikariza abaturage babo kuwucikaho uko bakoze inama kubera ko hari abo ushobora gutuma badashaka mu gihe bo nta bushobozi baba bafite bwo kugura iyo nka cyangwa n’abayitanze ugasanga habamo kugaya amakimbirane akavuka uko.

Yagize ati: “Ni byo koko uwo muco urahari ariko twe nk’ubuyobozi ntabwo tuwubonamo ikintu cyiza, ndetse nta n’ubwo tuwubonamo nk’icyitezweho umusaruro ku muryango w’imbere hazaza. Urumva ni ibintu baba bariyumvikaniye aho ngaho ariko nanone bitari mu mategeko u Rwanda rugenderaho.”

Yakomeje agira ati: “Twebwe ubukangurambaga turimo, uko dukoze inama n’abaturage, tubashishikariza ko uwo atari umuco ukwiriye n’ubwo bari barawimitse ariko si mwiza. Bivuze ko twe icyo turimo ni ubukangurambaga bwo guca uwo muco na cyane ko utari washinga imizi cyane.”

Uyu muyobozi agaragaza ko ari ibintu abaturage bo muri uyu Murenge bagiye gukura ahandi mu Mirenge ibegereye.

Ati: “Ni umuco bakuye mu Mirenge ibegereye uraza usa nk’ubanduje ariko twe nk’Ubuyobozi turi kubereka ko ushobora no kugira ingaruka ku miryango.”

Asanga bishobora kwangiza umubano w’abashakanye mu gihe umwe yashaka umugore nta bushobozi afite atabasha kujyana inka, bigatuma yiyemeza gusinya agaragaza ko azayitanga kandi nyamara ntaho izava bigatuma imibanire yabo itaba myiza.

Ndacyayisenga agaragaza kandi ko hari ubwo abakobwa bamwe, bashobora guhera mu rugo, kubera ko abasore bose bamaze gufata umuco wo gusaba abakobwa kujyana inka kandi nta bushobozi buhari kuri bo bakundana.

Si aha gusa, uyu muco ugaragara kuko bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba nko muri Rutsiro na Rusizi bamaze gufata uwo muco utavugwaho rumwe ku kamaro kawo ku muryango.

Abafite umuco wo gushyingira abakobwa bakanaherekezwa n’inka bishobora kuzatuma abadafite ubushobozi bahera ku ishyiga
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 18, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE