Karongi: Girinka yamufashije kugira inzu ya miliyoni 10 anishyurira abana amashuri

Mukandahiro Marie Claire wo mu Karere ka Karongi mu Kagari ka Nyarugenge yahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda mu mwaka wa 2010, imukura mu bukene, imufasha kurihira abana babiri ishuri, umwe akaba arangije kaminuza ndetse akabasha no gusana inzu ye abamo ifite agaciro ka miliyoni 10.
Aganira na Imvaho Nshya n’ibyishimo byinshi, Mukandahiro Marie Claire, yagaragaje ko iyo bitaba Girinka atari kugira aho yigeza n’abana be ngo babashe kwiga.
Yagize ati: “Iyi nka nayihawe mu 2010 ndi umuhinzi ariko utagira ifumbire, narahingaga bikanga kwera kandi nta n’amafaranga mfite. Reba nawe umuntu ufata akarima k’abandi, akagahinga tugabane (uruterane) ibyo yashyizemo akaba ari byo akuramo kandi bipimirwa ku mabakure.”
Yakomeje agira ati: “Byari ubuzima bubi gusa kuko mbere ya Girinka burya n’icyizere cyo kuzatera imbere cyangwa kwigisha abana cyari gike cyane kuko nka njye ntaho nari mfite nkura. Kubona ifumbire byari urugamba kuko ibihumbi 50 cyangwa 60 by’amafaranga y’u Rwanda byo kuyigura ntaho byari kuzava.”
Agaruka ku buryo yatangiye kwiteza imbere akabona uburihira abana be, yagize ati: “Nkimara kubona inka mu 2010, nayifashe neza, ndayahirira, inka impa ifumbire nkayishyira mu buhinzi bw’ibitunguru, nasarura amafaranga nkayishyura ishuri ry’abana gutyo gutyo mbona abana barangije ayisumbuye, umwe ahita akomeza Kaminuza.”
Yakomeje agira ati: “Akigera muri Kaminuza, navanze umusaruro w’iyi nka n’uw’ubuhinzi nkajya mwishyurira uyu mwaka ni bwo yarangije kwiga. Ndashimira Leta y’Ubumwe yampaye iyi nka.”
Mukandahiro avuga kandi ko iyo nka yamufashije kuvugurura inzu ye ubu isigaye ihagaze agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati: “Iyi nzu yanjye yari isakaje amategura, noneho cya gihe cy’ibiza mu 2023 iraturika igice cyo hepfo cyose kiragwa, kandi nta bundi bufasha nari mfite. Ubwo nafashe nyina ndayigurisha bampa 620,000 RWF ndasana.”
Yagiriye inama abantu bafite ‘Girinka’ ariko batari bayiha agaciro ikwiriye, abasaba guhumuka.
Ati: “Buriya abantu benshi ntabwo bazi ko Girinka ari inka uhawe, bazi ko ari inka ihora igenzurwa buri gihe, akaba ari inka itagira ikintu ikugezaho. Icyo nababwira ni uko Girinka ari inka yawe, nk’uko ufite umwana wawe mu rugo ukamwitaho.”
Yongeyeho ati: “Inka yanjye nahawe muri Girinka yampaye agaciro, simbura ifumbire ndahinga nkeza, ubu ndi kunywa amata kuko nkama akabido k’arindwi ku munsi kandi nkasigarana nayo nywa.”
Amashimwe ya Mukandahiro Marie Claire kuri gahunda ya Girinka, ayashingira ku musaruro imuha kuko ubu asigaye ahinga ubutaka bugiye kungana na hegitari aho ahinga ibitunguru, agasaruramo amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 400, naho amata angana na litiro 120 akama ku kwezi akamwinjiriza ibihumbi 42 Frw.
Umwe mu baturanyi be yahamirije Imvaho Nshya ko ibyo kurihira abana be, kuvugurura inzu ye no kwagura ubuhinzi ari inkuru mpamo.
Yagize ati: “Si byo akubwira ahimba kuko abana be barize kandi mbere yacaga inshuro ariko ntakijyayo asigaye yikorera. Twe nk’abaturanyi aduha amata, kandi nta n’ubura ifumbire. Muri make tumufasha kwishimira Girinka yahawe.”
Kuva mu mwaka wa 2024 mu Rwanda hari hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 452,451 z’umukamo z’ubwoko butandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yabwiye Imvaho Nshya ko nk’Ubuyobozi bashimira cyane abaturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bakazifata neza ku buryo zibateza imbere.
Yagize ati: “Kimwe n’uwo muturage wayitayeho neza hari n’abandi bazifata neza zikabateza imbere, turabashimira rero kuko ni nayo ntego ya Girinka ni uguteza imbere abaturage, bakikura mu bukene.”
Kuva mu 2024 mu Rwanda hari hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 452 451 z’umukamo z’ubwoko butandukanye.

lg says:
Mutarama 18, 2025 at 8:27 pmEse ibyo muvuga murabizi miloni icumi 10 000 000 !!! Kuzivuga biroroshye aliko inzu yubaka ntimuyizi iyinzu agaciro kayo ntikarenza milioni ebyiri 2 000 000 nabwo yuzuye neza