Gicumbi: Biyubakiye Ibiro by’Umudugudu wa miliyoni 4,5Frw bibafasha guhabwa serivise nziza

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rugarama Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi bisahtsemo ubushobozi biyubakira Ibiri by’Umudugudu wa miliyoni 4,5 none bibafasha guhabwa serivisi nziza.
Bavuga ko bibarinda kujya gushaka Umukuru w’Umudugudu mu gihe nta gahunda babaga bafitanye, rimwe na rimwe batazi aho ari.
Ibiro by’Umudugudu wa Rugarama mu kwishakamo ibisubizo abaturage bawo bawujuje ku mafaranga agera kuri miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda, bavuga ko wabaruhuye ingendo za hato na hato bajya gushaka Mudugudu nk’uko Mukabageni Esperence yabibwiye Imvaho Nshya.
Yagize ati: “Kugira ubuyobozi bukorera mu kirere biravuna cyane, uretse kuba telefone zaraje kubona Mudugudu byabaga ari ikibazo bigakubitiraho ko nta n’ibiro yagiraga, waramuzindukaga ugasanga atarabyuka, haba ari ku manywa ugasanga yigiriye mu mirimo ye bwite, kuri ubu rero nta kibazo nyuma yo kwiyubakira ibiro, uhaguruka uzi neza ko uwo munsi Mudugudu ahari.”
Nzeyimana Jean Baptiste wo muri uwo Mudugudu we asanga kuba Mudugudu wabo afite ibiro akoreramo byarakemuye ibibazo byinshi.
Yagize ati: “uretse ko Mudugudu wacu adakunda agacupa, none ugira ngo Mudugudu w’ahandi wamusanga mu kabari na mugenzi we yinywera agacupa ukakamukuraho cyangwa se yaba akubashye ukagenda nta kandi umusigiye, ibi rero kuba hari Ibiro bya Mudugudu twe tuza kumureba tuzi ko ari mu kazi.
Ikindi hari n’ubwo Mudugudu umuzindukira ukaba umubangamiye igihe umusanze iwe umukura mu buriri, twishatsemo imbaraga z’amafaranga n’umuganda none ibiro byacu byatuvunnye amaguru kandi duhabwa serivise neza.”
Umukuru w’Umudugudu wa Rugarama, Mbarubucyeye Edouard avuga ko bakusanyije amafaranga ndetse n’umuganda kugeza Ibiro by’Umudugudu byuzuye, cyane ko bakoreraga ahantu hatubatse.
Yagize ati: “Twajyaga dukorera inama ku zuba, imvura yagwa ugasanga tubangamiye abandi baturage, nanjye byanteraga ipfunwe kugira ngo umuturage angereho saa kumi n’imwe rimwe na rimwe na njye aribwo mfashe agatotsi kubera ko tuba twaraye tureba uko irondo ryifashe, kuri ubu rero ubu isaha barayizi nibura saa tatu duhurira ku biro tugakora inama cyangwa se nkakira ibibazo by’abaturage.”
Yongeyeho ati: “Kugira ibiro kandi byatumye n’inyandiko z’Umudugudu zigira aho zibarizwa mu gihe Umukuru w’Umudugudu asimburwa, inyandiko n’amakuru y’umudugudu bikamusaba kongera gutangira bundi bushya”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mbonyitwari Jean Marie Vianney avuga ko bariya baturage bakoze igikorwa cy’indashyirwa, akaba abashimira uburyo bishatsemo ibisubizo.
Yagize ati: “Kuba bariya baturage barishatsemo ibisubizo ni urugero rwiza no ku bandi baturage bakwiye kureberaho bakishakamo ibisubizo, ibi rero bizatuma abaturage barushaho kubona serivise nziza kandi,ku gihe tukaba rero twavuga ngo bazakomeze kurinda ibyo biyubakiye.”
Akagari ka Nyarutarama kugeza ubu gafite Imidugudu 10, umwe muri yo ari wo Rugarama ni wo ufite ibiro byawo, ngo bikaba biteganyijwe ko hazaba ibiganiro, abaturage bomu yindi Midugudu nabo bakaba bakwishakamo ibisubizo.
Akarere ka Gicumbi kagizwe n’imirenge 21, utugari 109 n’imidigudu 630 ku buso bwa kilometero kare 829.
