Abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Santarafurika bahawe impanuro

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, Deputy Inspector General of Police (DIGP) Felix Namuhoranye, yabwiye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Santarafurika kutirebaho, kandi bagakora kinyamwuga mu gihe cy’umwaka bagiye kumara muri aka kazi.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, itsinda ry’Abapolisi 140 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent B. Habintwari bagize icyiiciro cya karindwi (RWAPSU-7) bahaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA).
Bagiye gusimbura bagenzi babo 140 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo, bamaze igihe cy’umwaka bakora akazi ko kurinda abanyacyubahiro bo mu gihugu cya Santarafurika.
Abaha impanuro DIGP Namuhoranye yababwiye ko ishyaka bafite mbere yo kugenda rikwiye kuzabaranga no mu kazi bagiye gukora mu gihe cy’umwaka, abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura kandi bagashyira mu bikorwa ibyo bize
Yagize ati: “Muhe agaciro akazi mugiye gukora, mube aho mugomba kuba, muhagerere ku gihe kandi muhakorere ibyo mugomba kuhakorera. Mufite akazi gakomeye ko kurinda abayobozi ba Santarafurika ndetse n’abanyacyubahiro b’umuryango w’abibumbye, kuhaba kwanyu nibyo bizabaha umutekano n’umutuzo, ibi muzabigeraho nimuba tayari ku kazi, mukigirira icyizere, kandi mukaba tayari buri gihe cyose.”
Yabibukije ko bagiye bahagarariye u Rwanda mu gihugu cya Santarafurika bityo bakwiye guharanira ko idarapo ry’Igihugu rizamuka.
Iri tsinda ry’abapolisi barinda abayobozi muri Santarafurika bafite inshingano zo kurinda Perezida w’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu, Minisitiri w’intebe, Minisitiri w’ubutabera, Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye (SRSG) n’abamwungirije babiri, bakanarinda umuyobozi wa Polisi y’umuryango w’abibumbye ikorera muri Santarafurika.
DIGP Namuhoranye yabibukije ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, kandi n’abagituye batekanye, bityo rero ko uwo mutekano bazawushakira n’abaturage bagiye kurinda.
Yabasabye kujya bubahana kandi bakagirana inama ko ari byo bizabafasha kugera ku nshingano zabo kandi bigahesha isura nziza itsinda ryabo, banirinda amagambo adafite umumaro, ubusinzi, bakazirikana kubaha imico y’ahandi.


