Karongi: Umuturage yibwe ihene 4 bazibagira inyuma y’urugo rwe

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 16, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Mu Murenge wa Rugabano mu Kagari ka Mucyimba, Umudugudu wa Kigarama, Umuturage witwa Yankurije Virginie yibwe ihene 4 nyuma yo kwica urugi rw’inzu ye, barazitwara bazibagira inyuma y’urugo rwe.

Bamwe mu baturanyi ba Yankurije bahamije ko asanzwe ari umupfakazi bityo ko ibyo yakorewe ari ugushinyagura.

Ubu bujura bwabaye kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, mu masaha y’ijoro ashyira urukerera kuko ngo hari saa munani. Ubwo Imvaho Nshya yageragazaga kuvugana na Yankurije Virginie ntibyakunze icyakora abaturanyi be bamusabira gushumbushwa.

Umwe yagize ati: “Uyu mubyeyi ni umupfakazi, ntabwo afite umugabo, none bamwibye amatungo ye ihene 4 barazitwaye kandi nk’uko bigaragara bazibagiye inyuma y’urugo rwe kuko amaraso ni yo abigaragaza.”

Yakomeje agira ati: “Ziramutse zitabonetse ku bwanjye namusabira gushumbushwa kuko birababaje kandi ubujura nk’ubu bukwiriye gucika.”

Ni abaturage basanzwe bifitiye irondo ryabo ari nayo mpamvu ngo ibyo kuzibagira inyuma y’urugo rwe babimenye kuko nyuma y’uko zibwe bishe urugi, abaraye irondo ari bo babonye ayo maraso inyuma y’inzu ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Rugabano Bwana Ndacyayisenga Emmanuel, yahamirije Imvaho Nshya aya makuru, agaragaza ko kugeza ubu bakomeje gushaka ababa bakoze icyo gikorwa cy’ubujura.

Yagize ati: “Amakuru twayamenye byabaye nijoro ahagana nko mu ma saa cyenda gutyo ariko twayasangije inzego z’umutekano ariko ababikoze ntabwo bari bamenyekana usibye kuba tugishakisha kandi nibaboneka turabashyikiriza inzego z’umutekano.”

Yakomeje agira ati: “Umutekano ureba buri wese ariko nk’urwego rw’ubuyobozi icyo dushyiramo imbaraga ni amarondo, nk’uko mubizi irondo ntabwo rijya kuri buri rugo, ubwo icyo dukora akaba ari ugusaba buri muturage kuba maso, akagira uruhare mu kwicungira umutekano no kuwucungira ibye kugira ngo afashe iryo rondo.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko ibyo kuba amatungo yabagiwe mu nzira ntabyo azi agaragaza ko bagikurikirana.

Ati: “Ibyo kuba yabagiwe mu nzira ntabwo mbizi turacyakurikirana, ikiriho ni uko amatungo yabuze.”

Kugeza ubu hakomeje ibikorwa byo gushakisha amatungo ya Yankurije usanzwe abayeho mu buzima bwo guca inshuro.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 16, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE