Burera: Babangamiwe no kugera ku mazi meza bakoresheje amasha 3 bituma bavoma mu kiyaga

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 16, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, bavuga ko kubera kutagira amavomo hafi bahitamo kujya kuvoma mu kiyaga cya Burera kuko ari cyo kibegereye,ibintu basanga bibateza indwara ndetse hakaba ubwo abana bakererwa ishuri.

Aba baturage bavuga ko ahari amavomo ari kure ugereranyije n’aho batuye ngo kuko hari abakoresha isaha kugenda no kugaruka na bwo ngo bakahasanga inkomati bituma bamwe bashobora no kumara amasaha 3 bategereje amazi kugira ngo babashe kuvoma.

Ndushabandi Jean de Dieu yagize ati: “Twebwe muri rusange ntabwo twari twagerwaho n’amazi meza kuko ubu kugira ngo ugere ku ivomo ahari amazi ya za robine ukoresha nibura isaha imwe n’igice kugenda no kugaruka, twebwe kugira ngo ubone amazi meza wazamuka ku isoko rya Rugarama, duhitamo kwivomera aya mazi yo ku kiyaga nta kundi, twifuza ko bakora umuyoboro hano natwe amavomo akatugeraho.”

Mukandayisenga Anisie we asanga kuba bakomeza gukoresha amazi mabi y’ikiyaga ari bimwe mu bisibya abana ishuri ndetse bamwe bagahorana ikibazo cy’inzoka zo mu nda.

Yagize ati: “None umwana yabyuka sa kumi n’ebyiri agira ngo asige amazi yagiye gusha ku ivomo akazaza nyuma y’igihe kiri munsi y’amasaha 3 ko bose baba bahabyukiye dore ko hari n’abajya ku mavomo gushaka amazi guhera saa cyenda z’ijoro bagira ngo birinde umubyigano, hari rero bamwe mu bana babona bakerewe bakisibira ngo badahanwa cyangwa akabona ko guhinguka ku ishuri saa tanu atabyiviramo.”

Akomeza agira ati: “Aya mazi y’ikiyaga iyo tuyatekesheje usanga urubobi rwiteretse hejuru bigaragaze indwara ziba zirimo, kandi ni byo kuko duhira twivuza inzoka n’ubwo hajya habaho gahunda yo kuduha ibini by’inzoka ku baturiye ikiyaga cya Burera, dukeneye amavomo hose kuko nkeka ko aho u Rwanda rugeze turi muri bamwe banywa amazi mabi.”

Nzirorera Aimable we avuga ko kuva yavuka atari yakoresha amazi yo ku mavomo uretse ngo kuyanywa yagiye nko mu mujyi wa Musanze cyangwa se ku isoko rya Rugarama n’ahandi.

Yagize ati: “Ku myaka 59 maze mvutse nkoresha aya mazi y’ikiyaga kuko nta mavomo ari hafi hano, njye nywa amazi ya robine nagiye nko mu nama ku Karere n’ahandi none se nkubwire ngo nahora niruka njya gushaka amazi ahantu mara umunsi wose, ndayanywa ubundi Leta kuri ya gahunda ya buri mwaka yo kuduha ibinini by’inzoka akaba ari yo ntegereza, gusa tumaze kumenya ko tugomba kuyateka mbere yo kuyanywa.”

 Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline we ahumuriza abaturage abamenyesha ko mu minsi mike amazi azabageraho kuko barimo kubaka imiyoboro.

Yagize ati: “Kuri ubu hari imiyoboro turimo kubaka ku bufatanye n’umufatanyabikorwa w’Akarere harimo Bushokanyanga, ndetse hakaba  Kinoni-Kagogo-Kinyababa, aha rero urumva ko na bo bitarenze Werurwe ku ngengo y’imari 2024-2025, amazi azaba yarabagezeho.”

Akomeza avuga ko hari n’uruganda rw’amazi rugiye kubakwa kuva muri Mata 2025 ruzageza amazi meza ku baturage bo mu Mirenge ya Rusarabuye, Rwerere, Cyeru, Gitovu na Rugengabari, hari kandi ngo n’amazi azaturuka mu ruganda rw’amazi rwa Mutobo mu Karere ka Musanze, uzaha amazi abaturage Gahunga, Rugarama, Kagogo na Cyanika, ngo bikazazamura ikigero umubare w’abaturage bakoresha amazi meza ku kigero cya 70%.

Kugeza ubu ingo zifite amazi iwabo mu Karere ka Burera ni 4 925 zingana na 55% ni zo kugeza ubu zifite amazi, intego ikaba ariko bazagera ku kigero cya  70% by’ingo zifite amazi mu mwaka wa 2025-2026.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 16, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE