Hakenewe miliyari 26 Frw zo gusiba ibisimu bisaga 994 by’ahacukuwe mine na kariyeri

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) bwatangaje ko ubusesenguzi cyakoze, bwagaragaje uduce dufite ibisimu 994 twacukuwemo amabuye y’agaciro na kariyeri, tutasubiranyijwe, aho hakenewe miliyari 26 Frw yo kuhasubiranya.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025 , mu kiganiro abayobozi ba Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho bagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ku bibazo byagaragajwe n’Urwego rw’Umuvunyi birimo icyerekeranye n’ahacukurwa amabuye y’agaciro na kariyeri ntihasibwe.
RMB ibarura ko muri utwo duce 994 twacukuwemo amabuye y’agaciro na kariyeri tutasubiranyijwe harimo utwa mine 439 tungana na 44% n’utwa kariyeri 555 turi ku ijanisha rya 56% tugaragara hafi mu Turere twose tw’Igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis yabwiye itangazamakuru ko hakomeje ingamba zo gusiba ibyo bisimu.
Yagize ati: “Hari ibyasizwe n’abakoloni, hari n’abacukura mu buryo butemewe, hari n’abacukura bimuka.”
Uwo muyobozi yavuze ko hafashwe ingamba z’uko Kompanyi zose zicukura amabuye y’agaciro zahawe igihe ntarengwa kingana n’amezi atandatu kugira ngo ibisimu zasize bibe byasibwe.
Yagize ati: “Tumaze gusubiranya ahantu hangana na 53, bikorwa mu miganda hirya no hino mu Turere, cyane cyane ahangijwe na kariyeri usanga hadakabije cyane.”
Yongeyeho ati: “Ahasigaye rero hasizwe n’abakoloni cyane cyane ibijyanye no kubungabunga ibidukikije turimo gukorana n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo dusubiranye ahangijwe.”
RMB igaragaza ko mu gihe cy’abakoloni basize ibisimu by’aho bacukuye amabuye y’agaciro na kariyeri biri mu site 380, abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, muri site 318, ibirombe by’amabuye y’agaciro byasizwe n’abakoloni bikaza gukoreshwa n’abandi bacukuzi bakabisiga bidasibye bingana na 166 ndetse n’ibindi bisimu byahanzwe n’abacukura amabuye y’agaciro muri iki gihe bingana na 130.
Uburyo bwo gusiba ibyo bisimu
RMB ivuga ko muri ibyo bisimu hari ibiteganywa ko bizasibwa hakoreshejwe imashini zabugenewe bigera kuri 367, ibizasibwa n’imiganda ikorwa n’abaturage mu gihugu hose bingana na 253, ibizasibwa n’imiganda ndetse n’imashini bingana na 304, mu gihe 70 byo bidakeneye gusibwa.
Mu ngamba RMB itangaza ko yafashe harimo gusubiranya ibisimu binyuze muri gahunda y’umuganda aho guhera mu Gushyingo 2024, hamaze gusubiranywa uduce 53 muri 253 mu bufatanye n’Inzego z’ibanze.
Sosiyete na Koperative zasize ahantu zidasubiranywe zahawe amezi atandatu yo gusubiranya uduce twabo basize tudasubiranyijwe 130 kuva mu kwezi kwa Kanama 2024.
RMB itangaza ko hari gukorwa ibiganiro n’izindi nzego harebwa uburyo haboneka ubushobozi bw’ingengo y’imari ya miliyari 26 y’amafaranga y’u Rwanda yo gusubiranya ibisimu binini byasizwe mu gihe cy’ubukoloni n’igihe hacukuraga sosiyete za Leta.
Harimo gushyirwamo ingufu mu bugenzuzi bwa mine na kariyeri ahacukurwa hakajya hakorwa isubiranywa uko hasojwe gucukurwa ndetse no gufatanya n’Inzego z’ibanze n’iz’umutekano kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariye butemewe n’amategeko.