Burera: Abasenyewe n’ibiza barasaba gufashwa kubona inzu zo kubamo

Abaturage bahuye n’ibiza bikomotse ku mwuzi wo mu birunga, abo mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama,bavuga ko bagorwa no kubona aho kuba nyuma y’uko inzu zabo zitwarwa n’imyuzure.
Aba baturage bagizwe n’imiryango 7, bavuga ko kugeza ubu nta bufasha baheruka hashize amezi abiri badatanga ubukode bw’inzu bashyizwemo n’ubuyobozi bubizeza kuzabishyurira amacumbi, ariko ubwo bufasha ngo busa n’aho bwahagaze bakifuza ko kugira ngo ikibazo gikemuke burundu ari uko babona ubufasha bwo kubaka inzu zabo ngo cyane ko hari bamwe basigaranye isakaro.
Iyi mvura idasanzwe yavuye mu birunga yasenye inzu z’abaturage muri Mata 2024, yasize bamwe mu baturage bo mu Kagali ka Karangara, Umudugu wa Muhabura nk’uko Nsanganiye yabibwiye Imvaho Nshya.
Yagize ati: “Imvura yaradutunguye kuko ntabwo twari tuzi ko yadusanga hano, mu gihe cya sa munanini z’ijoro ni bwo imvura yamanukanye amazi adusanga mu nzu n’umugore n’abana gusa nta muntu yahitanye, ubu hashize igihe ntaho kuba dufite kuva muri Mata 2024, ikibazo ubuyobozi burakizi bwaradukodeshereje ariko kwishyura biradukomereye, njyewe bamfashije bampa aho kuba kuko ndimo kuzerera n’abana batanu, njye mfite ikibanza bampaye ibikoresho napfa gushyiraho turiya tubati kuko ndabura uburyo kuzamura ibikuta gusa.”
Nsanganiye akomeza avuga ko abonye amatafari akazamura inkuta byamufasha , cyane ko we afite n’ingufu.
Yagize ati: “Njyewe ndacyari muto mfite ingufu yenda ubuyobozi bumpaye amatafari, ubwo mfite amabati nasakara ubundi nkaca inshuro ngashaka amabati, kuko ubu natwe twabaye umutwaro ku baturanyi, kuko niba umuntu inzu ye yarayikodeshaga bakamwishyura ku kwezi nkaba maze amezi 3 ntamwishyura ni ikibazo.”
Hanezerwabake Christophe avuga ko kuba bariya baturage bahuye n’ibiza na bo bibatera impungenge bishingiye ku buzima bwabo.
Yagize ati: “Aba bagenzi bacu bahuye n’ibiza natwe tuba tubasabira nk’ubu hari umuturage wakodesheje inzu y’icyumba na salo afite umuryango w’abantu 8, ubwo urumva borohewe, ikindi ni uko ubuyobozi bwumvikanye n’abafite inzu kuba babacumbikiye, ariko nk’ubuyobozi bw’Umurenge bwishyuye ukwezi kumwe gusa kuva icyo gihe, urumva rero ko ari uri mu nzu y’abandi ndetse na nyirinzu imibanire ntabwo ari myiza, twasaba ko ubuyobozi bwashyiramo ingufu bagashakira aba baturage aho kuba.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugarama, na bwo bushimangira ko iki kibazo cyo kuba hari abaturage babayeho nabi kubera kubura inzu zo kubamo biturutse ku biza bukizi, ariko ngo bukaba burimo kugishakira igisubizo bufatanyije n’inzego bireba nk’uko Ndayisaba Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama abivuga.
Yagize ati: “Ikibazo cy’imiryango 7 yasenyewe n’ibiza turakizi, kandi tugikoraho buri gihe binyuze mu buvugizi, aba bose bacumbikiwe na Leta kandi babishyuriye amezi abanza n’ubu twabasabiye andi mafaranga y’ubukode, twabasabiye n’ibibanza tuzabubakira rwose, hari gahunda yo kububakira binyuze muri MINEMA, kuko ari yo yubakira abahuye n’ibiza.”
Abo baturage bahuye n’ibiza muri Mata 2024, hangiritse inzu zabo, imyaka ndetse n’amatungo kuri ubu bakaba bavuga ko babayeho mu buryo bwo guca inshuro ngo kuko hari n’abari bafite imirima mu gace kamwe imvura irayitwara hasigara inkangu basigara batunzwe no guca inshuro.


