Amajyaruguru: Ikorwa ry’umuhanda Nyacyonga-Mukoto ryitezweho iterambere n’imigenderanire

Abaturage bo mu Turere twa Rulindo na Gasabo, bavuga ko bishimira ikorwa ry’umuhanda Nyacyonga- Mukoto kubera ko uzoroshya imigenderanire n’ubuhahirane, biteze imbere, bakaba bashimira imiyoborere myiza yawubemereye ikaba iwushyize mu bikorwa, aho kuri ubu urimo kubakwa.
Imirimo yo kubaka uyu muhanda ufite ibilometero 36 imaze igihe cy’amezi 4, kuko yatangiye muri Nzeri 2024; abawuturiye bavuga ko bawitezeho byinshi mu iterambere cyane ko bamwe bavuga ko batangiye no kubona ibyiza byawo muri iyi minsi barimo kuwubaka, kuko bamwe babonyemo imirimo, abandi inzu zabo zibona abazicumbikamo, abakora ubushabitsi na bwo kuri ubu baravuga uyu muhanda imyato.
Nkunzimana Egide wo mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo ni umwe mu bahawe akazi ko gukora muri uyu muhanda yagize ati: “Uyu muhanda twari tuwunyotewe cyane, nshingiye ko imodoka zitwara abagenzi kugera ino twerekeza za Nyacyonga byari ikibazo, moto ibiciro byari hejuru, kuri ubu twizera ko bizagabanyuka, ariko muri rusange njye icyo ndeba ni uko mu mezi 4 maze nkora kuri uyu muhanda maze gukuramo ingurube y’ibihumbi 50, kandi nkuramo n’amafaranga yo kuntunga urumva ko natangiye kuvana inyungu kuri uyu muhanda.”
Nkunzimana akomeza agira ati: “Uyu muhanda ni byinshi uzatwungura kuko natangiye kubyibonera aho abafite inzu batangiye gukirigita ifaranga ry’abakozi baza gukorera ino bazikodesha, bakabona amafaranga bigaragare ko kabulimbo nimara kuhagera n’imodoka zitwara abagenzi zimaze kugera muri uyu muhanda, hazaba hari inyubako nyinshi zizakenerwa, intego rero ni ukongera umubare w’inyubako, ku muhanda.”
Nyiransengimana Odile we avuga ko uwo muhanda ari iterambere rije ribasanga yagize ati: “Ubu uyu muhanda uzatuma kano gace kaba nyabagendwa, hari ubwo imyaka yacu kugira ngo izagere Kigali byatugiraga kubera imikuku yari yuzuyemo imodoka zikiganyira kuza ino, abamamyi bakatwubikaho urusyo kubera nyine nta kuntu byabashaga kugera ku muhanda Kigali –Gatuna bihagurukiye Nyacyonga bijya Kigali, ikindi ni uko kuri ubu isambu yegereye umuhanda yazamuriwe agaciro, abandi na bo ingurane z’imitungo yabo zirabazamuye.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko uriya muhanda ari umwe mu bikorwa remezo bituma umuturage akomeza kwiteza imbere binyuze mu migenderanire, kandi akagira imibereho myiza, akomeza asaba abaturage kubyaza umusaruro uriya muhanda kandi bakazawubungabunga.
Yagize ati: “Ndasaba abaturage gukomeza kubyaza umusaruro uyu muhanda, no kuwubungabunga, bashyiraho ibikorwa remezo nk’inzu z’ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Uyu ni umuhanda uzafasha abaturage mu buhahirane kandi aba mbere bakaba babonye akazi mu mirimo yo kuwukora, ikindi abakoramo nabasaba kwizigamira muri Ejo Heza.”
Yongeyeho ko ashimira Ubuyobozi bukuru kuko bugeza ku baturage ibyo bwabasezeranyije.
Yagize ati: “Ndashimira imiyoborere myiza y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ukomeje gushyira umuturage imbere mu iterambere, kandi imvugo akaba ari yo ngiro.”
Uwo muhanda uzahuza abaturage b’Imirenge 6 yo mu Turere twa Rulindo na Gasabo, ukaba uzubakwa mu gihe cy’imyaka itatu, ukazuzura utwaye miliyoni 36 z’amadolari ya Amerika.
