Karongi: Ufite ubumuga bwo kutabona wize gufuma akeneye ibikoresho

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 15, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Mukamuvara Francoise wo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, ufite ubumuga bwo kutabona ku maso yombi akaba abana na nyina, na we ufite ubumuga bw’akaguru, arasaba ubuyobozi n’abagira neza kumufasha ngo arebe ko yabona ibikoresho bizamufasha gukomeza umwuga we wo gufuma.

Uwo mukobwa w’imyaka 33 y’amavuko avuga ko yavutse ari muzima ariko yamara kuba mukuru akarwara uburwayi bwamukomereye kugeza ahuye n’ubuhumyi bw’amaso yombi, aratabaza abagira neza, asaba ko hagize umufasha kubona imashini izamufasha gufuma imyenda yayikoresha neza akiteza imbere agafasha n’umubyeyi we.

Atangaza ko we n’umubyeyi we babana bombi bafite ubumuga aho nyina afite akaguru kamwe bityo ngo no kubaho akaba ari ha Mana kuko adakunze no guhabwa akazi ko guca inshuro.

Yagize ati: “Maze nk’imyaka 30 ntabona kuko ababyeyi banjye bambwiraga ko bwatewe n’iseru. Nari narize ngira ngo ndebe ko nakwiteza imbere, mu 2017 aba ari bwo ndangiza ayisumbuye mu batabona, nyuma y’aho ababyeyi banjye banjyana i Butare mu myuga mu 2019 ndihirwa n’abagira neza.”

Mukamuvara yakomeje agira ati: “Narize ndarangiza, mu 2022 mu bushobozi buke papa wanjye akiriho angurira ibikoresho ariko amaze gupfa byose biba birahagaze. Kuva icyo gihe ndi aho, nasigaranye na mama, na we ufite ubumuga bw’akaguru, mbese ntawe tugira udufasha kubaho ku buryo ntabasha no kubona ibikoresho byo gukomeza umwuga wanjye wo gufuma.”

Yakomeje asobanura ko yahoze muri koperative yafumaga hanyuma ikaza gusenyuka.

Asaba ko hagize umufasha akamugurira imashini yabona ibiraka agakoresha ubumenyi yahawe.

Ati: “Ngize amahirwe nkabona umugira neza ungurira imashini, nayikoresha hano, nkabona ibiraka ubundi nkiteza imbere kuko ubwo naherukaga gukora abaturage bari bamaze kumenya.”

Abaturanyi be bavuga ko ubuzima we n’umubyeyi we babayemo atari bwiza icyakora bakagaragaza ko afashijwe kubona imashini ikora ibyo yigiye byabasha kumufasha gushyigikira nyina na we udashoboye.

Umwe yagize ati: “Francoise n’umubyeyi we babayeho mu buzima butari bwiza kuko bombi bafite ubumuga. Bakeneye guhuhirwa mu ngata ubwo rero, abonye imashini yamufasha gukora kuko yarabyize.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nsabibaruta Maurice, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo Mukamuvara yarangije kwiga imyuga no kumufasha bitagorana mu gihe byaba binyuze ku babishinzwe.

Yagize ati: “Ikibazo cye twagifata by’umwihariko kuko afite ibyo aheraho yize gufuma, no kumufasha ntabwo byagorana rwose. Ubwo twakorana n’ababishinzwe hakarebwa icyo akeneye kurenza ibindi.”

Yagaragaje ko hari uburyo Akarere gafashamo abafite ubumuga bafatanyije n’Abafatanyabikorwa by’Akarere kugira ngo na bo bibone muri Sosiyete nk’abantu bashoboye kimwe n’abandi.

Mukamuvara ufite ubumuga bwo kutabona ariko wize gufuma, arifuza guhabwa ibikoresho ngo agire uruhare mu iterambere
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 15, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE