Rutsiro: Uwashyizwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda arasaba kwimurwa

Umuturage witwa Nyiramana Claudette wo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati, arasaba ubuyobozi kuba bwahamwimura nyuma yo gukora umuhanda wa Mushubati – Nkora, inzu ye bakayisiga ku gasi, ku buryo aterwa impungenge n’uko abana be bashobora kuzagwa mu mukingo.
Mu kiganiro n’uyu mubyeyi yahamirije Imvaho Nshya ko ikibazo cye kizwi n’ubuyobozi ndetse ko n’aho bagombaga kugeza umuhanda baharengeje bityo agasaba kurenganurwa.
Yagize ati: “Umuhanda barawukoze ni byo kandi twari tuzi ko uzakorwa, ariko baje kuwukora bararengera barenza metero batwishyuriye, bamaze kurenza rero byabaye ngombwa ko inzu yanjye ihita ijya mu manegeka, dore buriya nta metero 2 zirimo kuko n’abana basigaye banga kujya hanze mu bwiherero kugira ngo batagwa muri uyu mukingo.”
Yakomeje agira ati: “Ikibazo cyanjye nakigejeje ku buyobozi nsaba kurenganurwa ariko kugeza ubu sindafashwa. Mfite impungenge zikomeye z’ubuzima bwanjye n’ubw’abana banjye. Nta kintu nsigaranye, ubuyobozi nibuhagere bumfashe kwimuka aha hantu.”
Agaragaza ko no kubona inzira yo gutambuka bimugora kubera inzira nto yatewe no kurenza metero 3 bari barumvikanye.
Ati: “Batubwiraga ko bari kubara metero 3 noneho reba kuva hano, zashizeho kuko bafashe nko muri metero 10 kandi iyo bafata metero twumvikanye nari kugira munsi y’urugo nta kibazo.”
Umuturanyi we wanze ko amazina ye akoreshwa yagize ati: ”Uyu muhanda wasize ku musozi uyu mubyeyi, ntabwo twabura guhangayika nk’abaturanyi kuko aramutse agize ikibazo cyangwa abana be bakakigira, nta kabuza, twahungabana ni yo mpamvu dusaba ko yafashwa akahavanwa.”
Undi muturanyi we witwa Consolee Yadufashije yagize ati: ”Uyu mubyeyi ahantu yasigaye ni mu manegeka cyane, umwana ntiyabona aho atambira, ni mu muhanda kandi byongeye uranabona ko n’isuri ubwayo yazaharitura agahita agwa mu muhanda. Ubwo rero icyo asabirwa ni ukwimurwa hano kuko ntabwo bishoboka ko yakomeza gutura hano n’umuhanda uri hariya kuriya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, agaruka kuri iki kibazo yagaragaje ko afatanyije n’abo bakorana bazasura vuba uyu mubyeyi bakareba ikibazo afite bakagishakira igisubizo.
Yagize ati: “Uwo birasaba ko njye musura by’umwihariko namara kumusura nkafata umwanzuro n’abo dukorana. Nk’umva nonaha igisubizo twamuha ari uko tuzashaka umwanya tukamusura.”
Kimwe n’abandi baturage bafite ibibazo by’uko barengerewe ku butaka bwabo hagafatwa metero zirenze izari zumvikanyweho, Uwizeyimana ashimangira ko iyo icyo kibazo kimenyekanye hakorwa isesengura na bo bakishyurwa ubwo ko na bo bazishyurwa ibyabo mu gihe byagaragara ko imyaka yabo cyangwa imirima yabo yangijwe cyangwa bakarengerwa.
